Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo muri Tunisia wari wakatiwe igihano cy’urupfu mu cyumweru gishize ahamijwe ibyaha byo gusebya Perezida w’iki Gihugu abinyujije kuri Facebook, yarekuwe n’Urukiko.

Irekurwa ry’uyu mugabo witwa Saber Chouchane w’imyaka 56 y’amavuko, ribaye mu gihe mu cyumweru gishize yari yakatiwe igihano cy’urupfu ahamijwe ibyaha byo kunenga Perezida Kais Saied mu butumwa yari yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko, habaye ibikorwa byo kucyamagana, aho habaye imyigaragambyo ndetse no kunenga ubutegetsi bwa Tunisia, buvugwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Abanengaga ubutegetsi bw’iki Gihugu kandi bavugaga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bwakomeje kubangamirwa kuva Perezida yajya ku butegetsi muri 2021.

Oussama Bouthelja, umunyamategeko wa Saber Chouchane, utatangaje byinshi ku ifungurwa rye, yemeje ko umukiliya we koko yarekuwe.

Naho Jamal Chouchane, umuvandimwe w’uyu wari wakatiwe igihano cy’urupfu, na we yemeje ko umuvandimwe we yafunguwe koko, ariko na we yirinda gutangaza byinshi.

Saber Chouchane yari yatawe muri yombi umwaka ushize, ariko amatsinda y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu cyumweru gishize, ikaba yari yahagurutse yamagana kiriya gihano yari yakatiwe.

Byarangiye Urukiko rufashe icyemezo ko uyu mugabo wari wakatiwe kwicwa, afungurwa, ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025, akaba yatashye.

Kuva Perezida Saied yasesa Inteko Ishinga Amategeko yari yatowe mu myaka ine ishize, hagatangira ubutegetsi bushingiye ku muntu ufite ububasha mu Gihugu, iki Gihugu cya Tunisia cyakunze kwibasirwa n’amatsinda y’imiryango inyuranye yamagana imitegekere yacyo, byumwihariko basaba ko ubucamanza bukwiye guhabwa ububasha bwabwo bwo kwigenga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seven =

Previous Post

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Next Post

Umubyinnyi ugezweho mu Rwanda Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubyinnyi ugezweho mu Rwanda Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

Umubyinnyi ugezweho mu Rwanda Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.