Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima n’Imibereho mu Buyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, afungiye ibyaha byo kwakira indonke, ndete dosiye ye ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Uyu muyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo, amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse rwamaze gukora Dosiye y’ikirego aregwamo, ruyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 30 Nzeri 2025.
RIB itangaza ko uyu muyobozi akurikiranyweho kwaka no kwakira indonke kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Ivuriro risanzwe (Dispensaire) kujya ku rwego rwa Poste de Sante.
Uyu muyobozi ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kimironko, akekwaho kuba yaratse ndetse akanakira indonke y’amafaranga yahawe kugira ngo atange kiriya cyangombwa bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje ifungwa ry’uyu muyobozi, yagiriye inama abantu kutishora mu bikorwa byo gutanga indonke kugira ngo bahabwe serivisi bemerewe n’amategeko.
Dr Murangira kandi yashimiye abaturage bamaze gutera intambwe bakumva ko guhabwa serivisi nziza bitagira ikiguzi, ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.
Yaboneyeho kandi kugira inama abakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guca ukubiri na byo, kuko bihanirwa n’amategeko kandi ko inzego ziri maso ngo zihangane na bo.
Uru rwego kandi muri iki cyumweru rwataye muri yombi abantu 14 barimo abayobozi mu Karere ka Nyabihu, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga mu bikorwa byo gusana inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bantu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya Karere ka Nyabihu, bafashwe nyuma yuko igenzura rigaragaje ko imirimo yo gusana inzu 17 z’abarokotse Jenoside itakozwe uko byari bikwiye, kuko hasanwe inzu 15 gusa, kandi na zo ntizisanwe uko byagombaga gukorwa.
RADIOTV10