Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe undi muyobozi mu Nzego z’Ibanze uri mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima n’Imibereho mu Buyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, afungiye ibyaha byo kwakira indonke, ndete dosiye ye ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu muyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo, amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse rwamaze gukora Dosiye y’ikirego aregwamo, ruyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 30 Nzeri 2025.

RIB itangaza ko uyu muyobozi akurikiranyweho kwaka no kwakira indonke kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Ivuriro risanzwe (Dispensaire) kujya ku rwego rwa Poste de Sante.

Uyu muyobozi ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kimironko, akekwaho kuba yaratse ndetse akanakira indonke y’amafaranga yahawe kugira ngo atange kiriya cyangombwa bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje ifungwa ry’uyu muyobozi, yagiriye inama abantu kutishora mu bikorwa byo gutanga indonke kugira ngo bahabwe serivisi bemerewe n’amategeko.

Dr Murangira kandi yashimiye abaturage bamaze gutera intambwe bakumva ko guhabwa serivisi nziza bitagira ikiguzi, ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.

Yaboneyeho kandi kugira inama abakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guca ukubiri na byo, kuko bihanirwa n’amategeko kandi ko inzego ziri maso ngo zihangane na bo.

Uru rwego kandi muri iki cyumweru rwataye muri yombi abantu 14 barimo abayobozi mu Karere ka Nyabihu, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga mu bikorwa byo gusana inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bantu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya Karere ka Nyabihu, bafashwe nyuma yuko igenzura rigaragaje ko imirimo yo gusana inzu 17 z’abarokotse Jenoside itakozwe uko byari bikwiye, kuko hasanwe inzu 15 gusa, kandi na zo ntizisanwe uko byagombaga gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame

Next Post

Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.