Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatanze umushinga w’itegeko wo gusaba amashuri makuru na za Kaminuza za Leta zo muri Florida kugira umuhanda umwe witirirwa nyakwigendera Charlie Kirk uherutse kwicwa arasiwe aho yatangaga ikiganiro muri kaminuza.

Uyu mushingamategeko wo mu ishyaka ry’Aba- Republican yatanze uyu mushinga nyuma yuko iyi mpirimbanyi Charlie Kirk yishwe arasiwe muri Kaminuza ya Utah mu kwezi gushize, aho yari ari kugirana ikiganiro n’urubyiruko.

Kevin Steele usanzwe ari Umudepite wo mu Mujyi wa Dade muri Leta ya Florida, yatanze uyu mushinga ufite nimero HB 113 ku Nteko Ishinga Amategeko y’iyi Leta ya Florida kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025.

Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa ukagirwa itegeko, buri kaminuza n’ishuri rikuru bya Leta muri Leta ya Florida, zagenda zitirira umuhanda umwe nyakwigendera Charlie Kirk.

Ni icyemezo gisabwa gusuzumwa n’inama y’ubutegetsi ya buri kaminuza, aho uyu mushinga utekanya ishuri ryananirwa kubikora, ryahagarikirwa inkunga ya Leta.

Uyu mushinga uramutse wemejwe, watuma imihanda 40 y’amashuri makuru na za kaminuza byo muri Leta ya Florida, yitirirwa uyu mugabo wari uzwiho kugendera ku mahame akarishye yo hambere.

Charlie Kirk uherutse kwicwa arasiwe mu ruhame
Hatangajwe imihanda 40 ashobora kwitirirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 3 =

Previous Post

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

Next Post

Hatangajwe undi muyobozi mu Nzego z’Ibanze uri mu maboko ya RIB

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Hatangajwe undi muyobozi mu Nzego z’Ibanze uri mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.