• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatanze umushinga w’itegeko wo gusaba amashuri makuru na za Kaminuza za Leta zo muri Florida kugira umuhanda umwe witirirwa nyakwigendera Charlie Kirk uherutse kwicwa arasiwe aho yatangaga ikiganiro muri kaminuza.

Uyu mushingamategeko wo mu ishyaka ry’Aba- Republican yatanze uyu mushinga nyuma yuko iyi mpirimbanyi Charlie Kirk yishwe arasiwe muri Kaminuza ya Utah mu kwezi gushize, aho yari ari kugirana ikiganiro n’urubyiruko.

Kevin Steele usanzwe ari Umudepite wo mu Mujyi wa Dade muri Leta ya Florida, yatanze uyu mushinga ufite nimero HB 113 ku Nteko Ishinga Amategeko y’iyi Leta ya Florida kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025.

Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa ukagirwa itegeko, buri kaminuza n’ishuri rikuru bya Leta muri Leta ya Florida, zagenda zitirira umuhanda umwe nyakwigendera Charlie Kirk.

Ni icyemezo gisabwa gusuzumwa n’inama y’ubutegetsi ya buri kaminuza, aho uyu mushinga utekanya ishuri ryananirwa kubikora, ryahagarikirwa inkunga ya Leta.

Uyu mushinga uramutse wemejwe, watuma imihanda 40 y’amashuri makuru na za kaminuza byo muri Leta ya Florida, yitirirwa uyu mugabo wari uzwiho kugendera ku mahame akarishye yo hambere.

Charlie Kirk uherutse kwicwa arasiwe mu ruhame
Hatangajwe imihanda 40 ashobora kwitirirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 4 =

Previous Post

Rwamagana: Abahinzi bitegura umusaruro bahuye n’isanganya ryatumye binjira mu ihurizo

Next Post

Hatangajwe undi muyobozi mu Nzego z’Ibanze uri mu maboko ya RIB

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Hatangajwe undi muyobozi mu Nzego z’Ibanze uri mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.