U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 batahutse ku bushake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibutswa amahirwe y’iterambere ry’Igihugu cyabo abategereje.
Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, aho binjiye mu Gihugu bambukiye ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, uhuza u Rwanda na DRC.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa wahaye ikaze aba baturage biganjemo ab’igitsinagore n’abana, yabagaragarije amahirwe y’iterambere abategereje ndetse n’uruhare na bo bategerejwemo mu gukomeza kubaka Igihugu cyabibarutse.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko aba Banyarwanda “bazanyuzwa by’igihe gito mu Nkambi ya Nyarushishi kugira ngo babarurrwe ubundi hakurikireho inzira zo kubasubiza mu muryango mugari, ndetse banahabwe iby’ingenzi byo kubafasha gutaha neza.”
Iyi Minisiteri kandi yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zifasha Abatahutse gutangira ubuzima no kwisanga mu muryango mugari baba bajemo.
Muri izo gahunda, harimo gufashwa mu guha uburezi abana babo, guhabwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’izindi serivisi zibafasha kwibona mu miryango migari bazaba batuyemo.
Iyi Minisiteri kandi ivuga ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi UNHCR, bazakomeza kuba hafi aba baturage mu rugendo rwo kongera kubaka imibereho yabo ishingiye ku cyizere cy’ubuzima nk’icy’abandi Banyarwanda basanze.


RADIOTV10