Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 batahutse ku bushake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibutswa amahirwe y’iterambere ry’Igihugu cyabo abategereje.

Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, aho binjiye mu Gihugu bambukiye ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, uhuza u Rwanda na DRC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa wahaye ikaze aba baturage biganjemo ab’igitsinagore n’abana, yabagaragarije amahirwe y’iterambere abategereje ndetse n’uruhare na bo bategerejwemo mu gukomeza kubaka Igihugu cyabibarutse.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko aba Banyarwanda “bazanyuzwa by’igihe gito mu Nkambi ya Nyarushishi kugira ngo babarurrwe ubundi hakurikireho inzira zo kubasubiza mu muryango mugari, ndetse banahabwe iby’ingenzi byo kubafasha gutaha neza.”

Iyi Minisiteri kandi yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zifasha Abatahutse gutangira ubuzima no kwisanga mu muryango mugari baba bajemo.

Muri izo gahunda, harimo gufashwa mu guha uburezi abana babo, guhabwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’izindi serivisi zibafasha kwibona mu miryango migari bazaba batuyemo.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi UNHCR, bazakomeza kuba hafi aba baturage mu rugendo rwo kongera kubaka imibereho yabo ishingiye ku cyizere cy’ubuzima nk’icy’abandi Banyarwanda basanze.

Ni Abanyarwanda 380 batahutse ku bushake
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabibukije amahirwe abategereje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Shema umaze ukwezi atorewe kuyobora FERWAFA ari mu Banyarwanda batatu bahawe inshingano muri ruhago y’Isi

Next Post

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n'ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.