Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi, zatashywe n’ubwoba kubera ibikorwa byo gufata no gusaka bamwe muri bo bimaze iminsi bikorwa n’igipolisi cya kiriya Gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa bagasubizwa mu Gihugu cyabo nyamara barakivuyemo bagihunze.

Amakuru dukesha SOS Medias Burundi, avuga ko i Bujumbura hamaze iminsi hari umukwabu wo gufata no gusaka Abanyekongo bari muri uyu mujyi.

Iki kinyamakuru kivuga ko umukwabu uheruka wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 03 Ukwakira mu gace ka Mutakura ko mu majyaruguru ya Burujumbura, aho Igipolisi cy’u Burundi cyakoze isaka ridasanzwe, ryasize abiganjemo impunzi z’Abanyekongo zifashwe, zizizwa kuba zidafite ibyangombwa bizemerera gutura i Bujumbura.

Mu minsi ine mbere yo ku wa Gatanu, nanone habaye umukwabu nk’uyu mu Ntara ya Cibitoke, wasize hari benshi batawe muri yombi, aho bamwe bamaze iminsi bafungiye muri za Kasho, bakaza kurekurwa ari uko buri umwe yishyuye ibihumbi 200 by’amarundi.

Ni mu gihe abo byagaragaye ko badafite ibyangombwa, bahise boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyujijwe ku Mupaka wa Gatumba-Kavimvira, mu gihe nyamara bivugwa ko ari impunzi zari zarahunze Igihugu cyabo.

Umwe mu Banyekongo bafite ijambo muri Kominote y’ababa i Bujumbura, yamaganye yivuye inyuma ibiriho bikorerwa bene wabo muri iki Gihugu cy’u Burundi.

Yagize ati “U Burundi ni Igihugu cy’inshuti na DRC. Ntitwumva uburyo abantu bakomeje gutabwa muri yombi ku bwinshi ndetse bakanirukanwa. Bamwe mu bantu bacu bari koherezwa mu bice bisanzwe birimo ibibazo by’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Abandi ntibashaka kwaka ibyangombwa by’ubuhunzi kuko basanzwe bambuka umupaka kubera imirimo bakora kugira ngo batunge imiryango yabo hano i Bujumbura. Turasaba Guverinoma y’u Burundi guhagarika ibi bikorwa bibangamira Abanyekongo.”

Uyu Munyekongo uba i Bujumbura yakomeje avuga ko ariya mande acibwa Abanyekongo bafatwa ndetse no kohereza bamwe, bigira ingaruka ku miryango myinshi, agasaba Ambasade y’Igihugu cy’iwabo ko yaganira n’ubutegetsi bw’u Burundi, kugira ngo ibi bikorwa byo gutandukanya imiryango bihagarare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 8 =

Previous Post

Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

Next Post

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.