Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Massad Boulos, Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Africa, baganira ku birebana n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Uku guhura kwa Perezida Kagame na Massad Boulos, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025.
Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko “Perezida Kagame yahuye na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Africa.”
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byakomeje bigira bivuga ko “Ibiganiro byabo byibanze ku ntambwe zikomeje guterwa mu kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu mahoro n’umutekano birambye.”
Massad Boulos wagize uruhare mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, si ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro, dore ko muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’u Rwanda yari yamwakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro.
Icyo Gihe Massad wagiriye uruzinduko mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku bijyanye n’ituze, amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku Mugabane wa Afurika, ni n’umwe mu bagira uruhare runini mu biganiro America ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanamaze kugera ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025.
Uwo aya Masezerano y’Amahoro yari amaze kugerwaho, Perezida Donald Trump yashimiye uyu Mujyanama we Mukuru kuri Afurika, Boulos, ku kazi gakomeye yakoze kugira ngo iyi ntambwe iterwe.

RADIOTV10