Kiliziya Gatulika muri Kenya yafashe icyemezo cyo guhindura divayi yakoreshwaga mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya kuri Alitari, nyuma yuko iyakoreshwaga yari imaze igihe igaragara mu bucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye nko mu tubari no muri Liquor store.
Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri Kenya KCCB (Kenya Conference of Catholic Bishops), yemeje ko hazajya hakoreshwa umuvinyo witwa Mass Wine.
Musenyeri wa Diyoseze Gatulika ya Nyeri, Anthony Muheria yabwiye BBC dukesha aya makuru ati “Divayi yemejwe ubu nta na hamwe igomba gucuruzwa, ahubwo yinjijwe mu Gihugu na KCCB kandi yajyanywe gusa muri za Diyoseze.”
Ni icyemezo cyashimwe n’abakristu ba Kiliziya Gatulika muri Kenya, bavuze ko umuvinyo wari usanzwe ukoreshwa, wari umaze gutakaza ubutagatifu bwawo, kuko wacuruzwaga mu tubari.
Ibiba bigize divayi ikoreshwa kuri Alitari mu gitambo cya Misa, ndetse n’ireme ry’Ukarisitiya zitangwamo, byemezwa n’Itegeko rya Kiliziya Gatulika nk’uko byatangajwe na Musenyeri Muheria.
Ati “Ibijyanye n’ireme n’igipimo cya Divayi na Ukarisitiya bikoreshwa mu gitambo cy’Ukarisitiya, bigenwa n’Abepisikopi ba buri Gihugu. Bishobora kugenda bivugururwa mu gihe runaka.”
Umuvinyo wari umaze igihe ukoreshwa muri Kenya ukaba wasimbuwe, byari bimaze kugaragara ko uri gucuruzwa n’ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye burimo n’abacuruza inzoga zikomeye zizwi nka Liqor, amahoteli, utubari ndetse na supermarkets.
Musenyeri Muheria ati “Yari imaze kuba rusange mu byukuri, divayi twakoreshaga yari imaze kujya iboneka ahantu hatandukanye nko mu tubari.”
Umuvinyo mushya ugiye kujya ukoreshwa muri kiliziya, watangijwe ku mugaragaro ku nshuro ya mbere imbere y’abakirisitu bari bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi yabaye ku wa Gatandatu kuri Subukia National Marian Shrine.
RADIOTV10