Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza, yarangiye, kandi ko byanyuze buri wese.
Trump yabitangaje ubwo yari mu rugendo yerecyeza muri Israel, aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cye, bikaba biteganyijwe ko aza no kubonana na bamwe mu Banya-Israel bari barafashwe bugwate na Hamas, barekuwe.
Ubwo yari mu ndege ye Air Force One, aganira n’abanyamakuru, uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Trump, yagize ati “Intambara yarangiye.”
Nubwo Trump yatangaje gutya, ibiganiro bya nyuma byo kurangiza iyi ntambara yo muri Gaza, birakomeje, ndetse biteganyijwe ko yakira Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, mu rwego rwo gushyira akadomo kuri aya masezerano.
Gusa Trump yemeza ko kugeza ubu buri wese yishimiye iyi ntambwe yagezweho yo kurangiza iyi ntambara yari imaze imyaka ibiri.
Ati “Buri wese arishimye, yaba Abayahudi, yaba Abayisilamu, ndetse n’Ibihugu by’Abarabu, buri Gihugu kiri mu byishimo. Sintekereza ko ibyabaye bazongera kubibona ukundi.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel, Shosh Bedrosian yavuze ko iki Gihugu cyiteguye na cyo kurekura imfungwa z’Abanya-Palestine mu rwego rwo kuzihererekanya na Hamas.
Biteganyijwe ko Israel izarekura imfungwa 250 z’Abanya-Palestine zari zarakatiwe burundu, mu gihe Hamas na yo izarekura imfungwa 1 722 ziri muri Gaza nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye tariki 07 Ukwakira 2023cyanabaye intandaro y’iyi ntambara.
RADIOTV10