• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza.

Aya masezerano yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, wageze muri Israel kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, aho biteganyijwe ko ari bugeze ijambo  ku nteko ishinga amategeko y’iki Gihugu.

Trump kandi biteganyijwe ko aza kuramukanya n’imfungwa z’Abanya-Israel 20 zarekuwe na Hamas, ku bw’aya amsezerano.

Iyi nkuru yanyuze imitima y’abantu ibihumbi bari bateraniye i Tel Aviv ubwo igisirikare cya Israel cyatangazaga ko cyakiriye abantu barindwi bari bafashwe bugwate nyuma yo kugezwa hanze ya Gaza n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge, mu gihe abandi 13 na bo baje kwakirwa nyuma

Igisirikare cya Israel cyatangaje kandi ko biteganyijwe ko n’imibiri y’abantu 28 bari barafashwe bugwate  bapfuye, ndetse n’indi y’abandi babiri bataramenyekana uko byabagendekeye, na yo iza kuri uyu wa Mbere.

Irekurwa ry’aba bantu, ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize icyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe mu cyumweru gishize mu mujyi wa Sharm el-Sheikh wo mu Misiri.

Biteganyijwe Perezida Trump n’abandi bayobozi b’Ibihugu barenga 20 baza guhura kuri uyu wa Mbere kugira ngo baganire ku ngamba zikurikiraho zitezweho kugarura ituze rirambye mu Burasirazuba bwo hagati.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Next Post

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.