Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima bubi, bagasaba ko nibura yabonerwa icumbi akava mu nzu yahoze ari ubwiherero abamo ubu na yo yacumbikiwemo n’umugiraneza.
Uyu Havugimana Etienne utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Gisagara, avuga ko amaranye igihe kinini ubumuga, hakiyongeraho n’ubuzima bubi arimo burimo kuba aba mu nzu ya metero imwe kuri imwe na yo yacumbikiwemo n’umuturage.
Yagize ati “Nabyirutse nta babyeyi mfite bitabye Imana, ntaho ngira ho kuba, aho mba ni mu nzu ntoya cyane yahoze ari ubwiherero nyuma barahasiba, umuturage aba ahampaye ngo mbe ari ho nibera mu kumba kamwe ka metero imwe kuri imwe n’igice.”
Akomeza agira ati “Mbayeho mu buzima bubi kuko kugira ngo mbone icyo kurya ni abagiraneza babimfashamo, iyo batabonetse ndabwirirwa nkanaburara.”
Abazi uyu muturage bavuga ko abayeho mu buzima bubi, bagasaba ko yafashwa nibona akabona aho kurambika umusaya, akaba yanashyirwa mu bagenerwa inkunga y’abafite ubumuga batishoboye.
Muragije ati “Afite ubumuga ntashoboye kugira icyo yikorera, abagiraneza bamufasha akabona aho kuba ndetse akanafashwa kubona ibigenerwa abafite ubumuga.”
Safari na we ati “Rwose nafashwe ajye abona icyo kurya ndetse anafashwe kubona icumbi kuko ubuzima bwe burahangayikishije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Eugene Manirarora avuga ko atari azi uyu muturage, ariko ko agiye kumukurikirana kugira ngo harebwe icyo yafashwa.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10