Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in MU RWANDA
0
Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima bubi, bagasaba ko nibura yabonerwa icumbi akava mu nzu yahoze ari ubwiherero abamo ubu na yo yacumbikiwemo n’umugiraneza.

Uyu Havugimana Etienne utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Gisagara, avuga ko amaranye igihe kinini ubumuga, hakiyongeraho n’ubuzima bubi arimo burimo kuba aba mu nzu ya metero imwe kuri imwe na yo yacumbikiwemo n’umuturage.

Yagize ati “Nabyirutse nta babyeyi  mfite bitabye Imana, ntaho ngira ho kuba, aho mba ni mu nzu ntoya cyane yahoze ari ubwiherero nyuma barahasiba, umuturage aba ahampaye ngo mbe ari ho nibera mu kumba kamwe ka metero imwe kuri imwe n’igice.”

Akomeza agira ati “Mbayeho mu buzima bubi kuko kugira ngo mbone icyo kurya ni abagiraneza babimfashamo, iyo batabonetse ndabwirirwa nkanaburara.”

Abazi uyu muturage bavuga ko abayeho mu buzima bubi, bagasaba ko yafashwa nibona akabona aho kurambika umusaya, akaba yanashyirwa mu bagenerwa inkunga y’abafite ubumuga batishoboye.

Muragije ati “Afite ubumuga ntashoboye kugira icyo yikorera, abagiraneza bamufasha akabona aho kuba ndetse akanafashwa kubona ibigenerwa abafite ubumuga.”

Safari na we ati “Rwose nafashwe ajye abona icyo kurya ndetse anafashwe kubona icumbi kuko ubuzima bwe burahangayikishije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Eugene Manirarora avuga ko atari azi uyu muturage, ariko ko agiye kumukurikirana kugira ngo harebwe icyo yafashwa.

Havugimana Etienne abayeho ubuzima bugoye
Aba mu kazu gato kahoze ari ubwiherero
Abaturanyi be baramusabira ubufasha

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Next Post

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.