Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in AMAHANGA
0
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nyuma y’amasaha macye basinyanye amasezerano i Doha agamije iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano, uruhande bahanganye rwahise rumisha ibisasu bya rutura mu birindiro by’iri Huriro no mu bice bituwe n’abaturage benshi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwkaira 2025.

Kanyuma wavuze ko iri tangazo rigamije kumenyesha Abanyekongo bose ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga, yavuze ko “nk’uko bisanzwe biranga ubutegetsi bwa Kinshasa, bwarashe ibisasu byisukiranya mu bice bituwemo n’abaturage no ku birindiro byacyu muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.”

Kanyuka yakomeje avuga kandi ko ibi byakozwe n’uruhande bahanganye “nyuma y’amasaha macye hasinywe amasezerano arebana n’agahenge, yashyiriweho umukono i Doha kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025.”

Kanyuka kandi akomeza avuga ko uretse ibi bitero by’ibisasu byarashwe n’uruhande bahanganye, rwanagabye ibindi bitero byo ku butaka mu birindiro binyuranye bya AFC/M23 byumwihariko muri Kadasomwa, Lumbishi na Kasake.

Ati “Ubutegetsi gashozantambara bwa Kinshasa bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivile, bunabangamira inzira zose z’amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 3 =

Previous Post

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Next Post

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.