Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Punia mu Ntara ya Maniema.
Amakuru avuga ko izi mpande zisanzwe zikorana mu rugamba rwo guhangana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC, zakozanyijeho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira muri biriya bice byo mu Ntara ya Maniema.
Ubwo iyi mirwano yabaga, abaturage bo muri aka gace, bamaze igihe kirenga isaha baheze mu ngo zabo kubera urusaku rw’imbunda za rutura n’izoroheje rwariho rubomborekana, byumwihariko mu gace ka Nyanga.
Imikoranire no guhuza hagati ya FARDC na Wazalendo iyobowe na Colonel bakunze kwita Serpent muri ibi bice, bisa n’ibyakomeje kugorana nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Punia, Ndarabu Abedi.
Yagize ati “Hakomeje kugenda habaho ubushyamirane bwa hato na hato hagati ya FARDC na Wazalendo muri Punia. Uyu munsi byongeye kubura ni na yo mpamvu hiriwe imirwano.”
Amakuru ava mu buyobozi bw’iyi Teritwari kandi, avuga ko bwahise butangira gukora igenzura kuri ubu bushyamirane bwabayeho hagati y’izi mpande z’impuzamugambi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye iyi mirwano ibaho, gusa muri aka gace ka Punia, Wazalendo yakunze gushinjwa kurangwa n’urugomo rukabije byumwihariko kuba yarashyizeho za bariyeri zitemewe ku mihanda inyuranye.
Muri Nzeri uyu mwaka, abarwanyi ba Wazalendo bari batururse mu gace ka Lubutu, bishe abasirikare ba FARDC mu gace ka kamwe k’icyaro ko muri Punia, kitwa Yumbi.
RADIOTV10