Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa abana bafite impano bakitabwaho kugira ngo Amavubi azabone abayakinira.

Ikipe y’Igihugu; abakinnyi, abatoza n’abandi bari bajyanye muri Afurika y’Epfo, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025.

Amavubi yageze mu Rwanda nyuma yuko ku wa Kabiri w’iki cyumweru itsinzwe umukino wa nyuma na Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha.

Nyuma y’uyu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Afurika y’Epfo ibitego 3-0 ndete n’uwari wawubanjirije rwatsinzwemo na Benin igitego 1-0, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangaje ko ubu ikigiye gushyirwamo ingufu ari ugutegura abana bato bazafasha Ikipe y’Igihugu mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana mu byiciro byose, aho tuzafata mirono itanu (50) beza tukazamura urwego rwabo ndetse n’amabwiriza twashyizeho, mu mwaka utaha buri kipe yo mu cyiciro cya mbere izaba ifite abana batatu batarengeje imyaka 20.”

Ubwo iyi mikino yarangiraga, bamwe mu bakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda bagaye umusaruro w’Umutoza Mkuru w’Amavubi, Adel Amrouche, bavuga ko adakwiye gukomezanya n’Ikipe y’Igihugu.

Perezida wa FERWAFA avuga ko icyihutirwa atari ukwirukana Umutoza, kuko agifite amasezerano, kandi ko hagomba kubahirizwa ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Umutoza afite amasezerano, ntabwo apfa kwirukanwa. Ugomba kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka birakorwa.”

Shema yavuze ko umusaruro w’Ikipe y’Igihugu udashimishije, ariko ko ujyana n’uburyo imyiteguro iba yaragenze, kandi ko ku Rwanda na ho bishoboka kwitwara neza, kuko hari n’igihe rwigeze kuyobora itsinda rwarimo, ariko ko bisize isomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 6 =

Previous Post

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Next Post

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n'umurwayi bisanga hamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.