Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in MU RWANDA
0
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa ko yatewe n’ibibazo bya mekanike birimo gucika kwa feri.

Iyi mpanuka yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 mu muhanda Kigali- Muhanga, ibera mu Karere ka Kamonyi.

Iyi modoka ubwo yari igeze ku musozi wa Gihara yerecyeza ku Ruyenzi muri aka Karere, yamanutse ihorera, igenda yahuranya ibyo yasangaga mu nzira byose birimo imodoka eshanu.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko iyi mpanyika yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri n’ibiri (05:22’).

Yagize ati “Birakekwa ko impanuka yatewe n’ibibazo bya mekanike, byumwihariko gucika kwa feri.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.

Yavuze kandi ko abantu babiri basize ubuzima muri iyi mpanuka, abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse cyane bakajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, mu gihe abandi bagiye kuvurizwa mu mavuriro ari hafi y’ahabereye iyi mpanuka.

CIP Hassan Kamanzi kandi yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka, anifuriza abakomeretse gukira vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Next Post

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.