Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in MU RWANDA
0
Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije, avuga ko akeka ko uwo bashakanye yabitewe n’ibyo amushinja by’ubushurashuzi.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kumusaraba mu Kagari ka Gakoma, aho inkuru yabyutse ivugwa ku wa 15 Ukwakira muri kariya gace, ari iy’uyu mugore watwikishije umugabo we amazi ashyushye, amuhengereye asinziriye.

Uyu mugabo wakorewe iri hohoterwa n’umugore we, avuga ko byabaye ubwo yari avuye kurara irondo, mu rucyerera saa cyenda z’ijoro, yagera mu rugo akaryama nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Hashize akanya mbona umugore arabyutse aheka umwana, ngirango agiye mu kazi. Nabonye atetse amazi, numva ari ibisanzwe, ndongera ndasinzira. Si ko byagenze, kuko nakangutse numva ankuraho ishuka amenaho amazi ashyushye.”

Akomeza agira ati “Nahise nshya ku gitsina, ku nda no ku maboko. Ntekereza ko yabikoze anshinja ko njya gusambana iyo ngiye mu kazi, kandi atari byo.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usanzwe ubamo amakimbirane, bakavuga ko ubwo ibi byabaga bumvise urusaku mu rugo rwabo, na bo bakihutira kujya kureba.

Umwe mu baturanyi yavuze ko mu kujyayo “dusanga umugabo arimo yigaragura avuga ngo ‘umugore aranyishe.’ Twamubajije uko byagenze atubwira ko umugore we amumennyeho amazi ashyushye ubwo yari aryamye, bikamuviramo ibikomere bikomeye.”

Ndayisenga Joseph uyobora Akagari ka Gakoma, avuga ko nyuma y’uru rugomo no guhoterana hagati y’abashakanye, uwakomerekejwe yahise ajyanwa kwa muganga. Ati “Naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri RIB kugira ngo akurikiranwe.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko igihe hari amakimbirane mu miryango y’abaturanyi, bakwiye kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ko bigera ku rwego nk’uru rwo guhohoterana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − six =

Previous Post

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Next Post

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.