Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo muri DRC, nyuma yuko uyu munyamakuru agaragaje ko atibuka neza uruhande imodoka zo mu Rwanda zitwarirwamo.

Guterana amagambo hagati ya Alliah Cool n’umunyamakuru DC Clement, kwabayeho nyuma yuko uyu mukinnyikazi wa filimi agaragaje imodoka ye aherutse kugura yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class, ifite plaque yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru DC Clement atanga igitekerezo kuri iriya modoka, yavuze ko “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa umukire i Nyarugenge, nagumana ‘caterpillar’ yanjye yambaye inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”

Ni igitekerezo kitakiriwe neza n’uyu mukinnyikazi wa Filimi wasubiye uyu munyamakuru amwibutsa ko akomoka muri DRC, bityo ko kuba yatunga imodoka ifite ibirango byo muri kiriya Gihugu nta gikuba cyacitse, kandi ko adakwiye gukinisha amateka yo kuba yari yaravukijwe uburenganzira bwo kukibamo, none ubu akaba akirimo.

Nyuma y’ibi, umunyamakuru DC Clement yongeye kumvikana avuga ku by’iriya modoka, aho mu kiganiro cyitwa Isibo Radar gitambuka kuri Radio Isibo, yongeye kuvuga ko adashobora gutunga imodoka ifite ibirango byo muri Congo.

Uyu munyamakuru wavugaga ko mu butumwa bwe nta muntu yigeze avugamo, muri iki kiganiro hari aho yagaragaje impamvu atatunga imodoka ifite ibirango byo muri Congo ati “icya mbere cyo itwarirwa ibumoso, harya mu Rwanda ni iburyo cyangwa ni ibumoso…”

Alliah Cool yifashishije aka gace k’aya mashusho, yongeye kugira icyo avuga ku byatangajwe n’uyu munyamakuru, avuga ko bibabaje kuba uyu munyamakuru atazi n’uruhande imodoka zo mu Rwanda zitwarirwamo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Alliah Cool yagize ati “Ngaho munyumvire…uyu nyirandabizi wacu…burya bwose ntazi n’uruhande imodoka zo mu Rwanda zigenderamo?? Yesu weee… ubwo ngo uyu niwe harya wamenya agaciro k’amamodoka mu bindi Bihugu…???”

Umukinnyikazi wa Filimi Alliah Cool
N’umunyamakuru DC Clement

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 4 =

Previous Post

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Next Post

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.