Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda kuhatura, ndetse yamaze gukatisha itike, igisigaye ari uko umunsi ugera ubundi akurira rutemikirere imwerecyeza i Kigali.

Kitoko Bibarwa, ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho muri muzika igezweho, byumwihariko akaba azwi mu ndirimbo y’ibihe byose ‘Thank You Kagame’ yahimbiye Perezida Paul Kagame.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nk’iyitwa ‘Ikiragi’ n’izindi zakanyujijeho, muri 2013 ni bwo yagiye gutura mu Bwongereza, aho yari ajyanywe no kuhakomereza amasomo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, Kitoko yemeje ko mu ntangiro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo azaba ari mu Rwanda, aje gukomereza ubuzima mu Gihugu cyamwibarutse.

Yagize ati “Ni byo rwose, nyuma y’imyaka cumi n’ibiri (12) ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu.”

Kitoko wahashye ubumenyi bunyuranye mu Bwongereza, burimo ubwo muri politiki, aho yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University mu ishami rya Political Science, ndetse akiga n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya Peace, Conflict and Diplomacy muri London Metropolitan University; avuga ko azajya asubira muri kiriya Gihugu mu bijyanye n’akazi, ariko ko ubu agiye gutura mu Rwanda.

Yagize ati “Nzajya njyayo igihe bibaye ngombwa, ariko ubu nahisemo kuba mu Rwanda.”

Kitoko Bibarwa utagishyira hanze indirimbo kenshi, agiye kugaruka gutura mu Rwanda, amaze amezi atatu ashyize hanze iyo yise In Love imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube.

Kitoko yaherukaga mu Rwanda muri 2017 aho yakiranywe urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 7 =

Previous Post

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Next Post

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

IZIHERUKA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.