Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana na AFC/M23.

Aba basirikare benshi b’u Burundi, bari koherezwa byumwihariko mu bice biri kuberamo urugamba muri Kivu y’Epfo by’umwihariko muri Teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira.

Hagaragaye amakamyo menshi atwaye abasirikare b’u Burundi yagiye yerecyeza muri za Lokarite nka Kitoga, Muhuzi ndetse no mu ishyamba ry’inzitane rya Itombwe.

Nanone kandi hoherejwe abasirikare bajya guha umusada abandi bari mu bice bya Minembwe, Mikalati, Kipupu ndetse n’ahazwi nka Point Zéro, muri Teritwari ya Fizi.

Uku kongerera ingufu igisirikare cy’u Burundi cyagiye guhangana na M23, biravugwa mu gihe uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa uri kugenzura Umujyi wa Bukavu kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, aho wanagiye ufata izindi Lokarite zinyuranye muri Kivu y’Efo.

Amakuru aturuka mu bice bya Lemera na Muhuzi, avuga ko abasirikare b’u Burundi baryamiye amajanja kugira ngo aburizemo igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’abarwanyi ba M23 bashobora guturuka muri Uvira, umujyi uri hafi y’umupaka uhuza u Burundi na DRC.

Umuturage wo muri Fizi yagize ati “Abasirikare b’u Burundi kandi barashaka kugaba igitero kuri Twirwaneho muri Mikenge. Andi makuru ava muri Wazalendo kandi yemeza ko igitero kiri hafi.”

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gitangaza ko igisirikare cy’u Burundi gifite abasirikare bagera mu bihumbi 10 muri DRC bagiye gufatanya na FARDC na Wazalendo mu mirwano ihanganishije uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa na AFC/M23.

Ibi bitero biranugwanugwa mu gihe, mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, Guverinoma ya DRC iherutse gusinyana amasezerano n’Ihuriro AFC/M23 agamije gukirikirana no kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano.

Ihuriro AFC/M23 kandi ryatangaje ko nyuma y’amasaha macye hasinywe ariya masezerano, uruhande bahanganye rwagabye ibitero by’indege mu birindiro by’abarwanyi baryo no mu bice bituwemo n’abaturage muri Kivu zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Next Post

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Related Posts

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

IZIHERUKA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.