Umunya-Somalia wahoze ayobora Ibitaro bikuru by’Igihugu, washakishwaga n’inzego z’ubutabera za kiriya Gihugu zimukekaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’urukozasoni akanayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, yafatiwe mu Rwanda, nyuma yo kuhagera anyuze mu Bihugu birimo Djibouti na Qatar.
Uyu Munya-Somalia Jama Abdi Mohamud wahoze ari Umuyobozi wa Qardho Hospital, yafashwe ku bufatanye bw’inzego za Somalia na Polisi Mpuzamahanga Interpol, ndetse n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia, kuri iki Cyumweru byatangaje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu, ndetse no gufata amashusho y’ubusambanyi akanayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Jama Abdi Mohamud wari watorotse ubutabera bwa Somalia, nyuma yo gufatirwa mu Rwanda, yahise yoherezwa mu Gihugu akomokamo cya Somalia, kugira ngo atangire kuburanishwa kuri ibi byaha akekwaho.
Guverinoma ya Somalia, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na Polisi Mpuzamahanga Interpol ku byo kuyifasha mu bikorwa byatumye uyu ukekwaho ibyaha atabwa muri yombi.
Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano muri Somalia (NISA/National Intelligence and Security Agency) rwari ruherutse gutangaza ko uyu mugabo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu cyumweru gishize tariki 14 Ukwakira 2025, nyuma yo kuhagera abanje kunyura muri Djibouti anyuze muri Qatar.
Uru rwego kandi rwavuze ko uyu mugabo yabanje no kwihishahisha i Addis Ababa muri Ethiopia, mu gihe Leta ya Puntland, icyo gihe cyose yari ifite impapuro zo kumuta muri Yombi.
Hari haherutse kandi gukwirakwizwa amakuru ko yafatiwe muri Afurika y’Epfo, ariko inzego zo muri Somalia, zikaba zari zanyomoje aya makuru atari ukuri.
Ikinyamakuru All Africa kivuga ko bitaramenyekana niba uyu mugabo azashyikirizwa Inzego z’Ubucamanza za Leta ya Puntland muri Somalia, dore ko ibyaha akekwaho ari ho byakorewe.
Undi muntu ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa uyu wafatiwe mu Rwanda, ubu afungiye muri Kasho yo mu gace ka Garowe, muri iyi Leta ya Puntland, ategereje kuburanishwa.
RADIOTV10