Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

radiotv10by radiotv10
20/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Somalia wahoze ayobora Ibitaro bikuru by’Igihugu, washakishwaga n’inzego z’ubutabera za kiriya Gihugu zimukekaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’urukozasoni akanayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, yafatiwe mu Rwanda, nyuma yo kuhagera anyuze mu Bihugu birimo Djibouti na Qatar.

Uyu Munya-Somalia Jama Abdi Mohamud wahoze ari Umuyobozi wa Qardho Hospital, yafashwe ku bufatanye bw’inzego za Somalia na Polisi Mpuzamahanga Interpol, ndetse n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia, kuri iki Cyumweru byatangaje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu, ndetse no gufata amashusho y’ubusambanyi akanayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Jama Abdi Mohamud wari watorotse ubutabera bwa Somalia, nyuma yo gufatirwa mu Rwanda, yahise yoherezwa mu Gihugu akomokamo cya Somalia, kugira ngo atangire kuburanishwa kuri ibi byaha akekwaho.

Guverinoma ya Somalia, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na Polisi Mpuzamahanga Interpol ku byo kuyifasha mu bikorwa byatumye uyu ukekwaho ibyaha atabwa muri yombi.

Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano muri Somalia (NISA/National Intelligence and Security Agency) rwari ruherutse gutangaza ko uyu mugabo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu cyumweru gishize tariki 14 Ukwakira 2025, nyuma yo kuhagera abanje kunyura muri Djibouti anyuze muri Qatar.

Uru rwego kandi rwavuze ko uyu mugabo yabanje no kwihishahisha i Addis Ababa muri Ethiopia, mu gihe Leta ya Puntland, icyo gihe cyose yari ifite impapuro zo kumuta muri Yombi.

Hari haherutse kandi gukwirakwizwa amakuru ko yafatiwe muri Afurika y’Epfo, ariko inzego zo muri Somalia, zikaba zari zanyomoje aya makuru atari ukuri.

Ikinyamakuru All Africa kivuga ko bitaramenyekana niba uyu mugabo azashyikirizwa Inzego z’Ubucamanza za Leta ya Puntland muri Somalia, dore ko ibyaha akekwaho ari ho byakorewe.

Undi muntu ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa uyu wafatiwe mu Rwanda, ubu afungiye muri Kasho yo mu gace ka Garowe, muri iyi Leta ya Puntland, ategereje kuburanishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Next Post

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wafatanywe umutwe w’inka yari yabuze nyuma yo kwibwa, yisobanuye avuga...

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

by radiotv10
20/10/2025
0

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya...

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

by radiotv10
20/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, batangaje ko mu gikorwa cyabaye mu minsi itanu, mu Rwanda...

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

by radiotv10
20/10/2025
0

Abantu batatu barimo umuhungu ukiri muto w’imyaka 16, basize ubuzima mu kirombe bari bagiye kwibamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.