Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

radiotv10by radiotv10
20/10/2025
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo umuhungu ukiri muto w’imyaka 16, basize ubuzima mu kirombe bari bagiye kwibamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, bageramo bagahera umwuka.

Uretse uyu Tuyishime Jean Pierre w’imyaka 16 wasize ubuzima muri icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kazizi mu Kagari ka Kagano; abandi bahapfiriye, ni Niyonsenga Samuel w’imyaka 20 na Singuranayo Théogène w’imyaka 29.

Nubwo abahasize ubuzima ari batatu, ariko abari bagiye muri ubu bujura ni bantu umunani, ubwo bitwikiraga ijoro bakajya muri iki kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Cassitérite cyari icya Kompanyi yitwa Aly Group & Holding Ltd, ariko kikaba cyari cyafunzwe kuko amabuye yari yarashizemo.

Amakuru y’urupfu rw’aba bantu batatu yamenyekanye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, ubwo abarinzi b’iki kirombe bafataga bamwe mu bari basigaye hejuru.

Ndayambaje Emmanuel uyobora Umurenge wa Mukura, yagize ati “Bakibafata, umwe muri bane barimo imbere mu mwobo w’ikirombe bacukura yumvise umwuka utangiye kubabana muke, arazamuka, akigera hejuru atangiye kwiruka agwa mu maboko y’abo barinzi, ababwira ko asize bagenzi be batatu mu mwobo batangiye kubura umwuka, akeka ko bapfuye.”

Uyu muyobozi avuga ko icyo gihe hahise hatangwa amakuru, inzego zirimo iz’umutekano zikahagera mu gitondo, hagakorwa ibikorwa byo gushaka aba bantu, bikaza kugaragara ko batatu bahasize ubuzima.

Aya makuru kandi anemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko uru rwego rwatabaye ariko rugasanga abantu batatu bapfuye, imirambo yabo igahita ijyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ikorerwe isuzuma.

SP Twajamahoro avuga ko ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, bahise bakoresha inama abaturage bo muri aka gace, kugira ngo bibutswe ko bibujijwe gukora ibikorwa nk’ibi bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byabambura ubuzima nk’uko byagendekeye aba.

Inzego zahise zikoresha inama abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Things to leave behind with the end of the week

Next Post

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.