Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya n’ipanya ngo kubera ko ari imbeba, mu murenge wa Rwimbogo hari umuturage wahisemo kuzorora ku buryo bwagutse agamije kujya aziha abana bari mu mirire mibi ku buntu ndetse ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko byafashije mu kugabanya ho kimwe cya kabiri cy’abana bari mu mirire mibi.
Izi mbeba mwalimu Neretse Jean yororera mu cyanya cy’uborozi bwe yageneye parike azashyiramo buri nyamansa yose ibana n’abantu mu buryo bwo kuzisigasira ngo hatagira izizacika, Neretse avuga ko umwihariko wazo ari uko yazigennye kuzifashisha nk’umusanzu we mu kurwanya imibirire mibi mu murenge avukamo aho bana bagaragarwaho imirire mibi muri uyu murenge abagenera ifunguro rya buri munsi ririmo inyama z’izi mbeba kandi ku buntu kugeza igihe baviriye muri icyo kibazo.
Mwalimu Neretse agira ati “Nyuma yo kumenya neza ko izi sumbiligi zikungahaye ku ntungamubiri zikura abana mu mirire mibi, nafashe icyemezo cyo kubikora. Ntago nazororeye kuzigurisha gusa, ahubwo harimo na gahunda yo kujya ndeba urutonde rw’abana bari mu muhondo cyangwa mu mutuku kugira ngo tubahe inyama. Twarabitangiye ndetse n’ubu hari umwana twatangiye kwitaho muri ubwo buryo mu minsi micye ishize”
Radio&tv10 yageze mu kagari ka Rubugu ahari umwana wari warazahajwe n’imirire mibi kugeza aho atari akibasha guhagarara ariko nyuma y’icyumweru kimwe atangiye kwitabwaho na Neretse wohereza ifunguro ririho n’izo nyama, abamurwaje baravuga ko hari ikiri guhinduka.
Mukamunana Everine ati “Ubu atangiye kongera kubasha kuvuga, no kwicara baramwicaza ukabona ko byemera. Mbese aho ubu butabazi bubonekeye dufite n’icyizere cy’uko azakira”.
Icyakora n’ubwo abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ibyiza by’inyama z’imbeba ku buzima, hari abandi bo bavuga ko kuva ari imbeba badashobora kuzikoza mu kanwa cyangwa ngo babe bazitegurira abana.
Mukaniyitegeka Jeanne ati “Ntabwo njya nzirya, Ntacyo wakora ngo nzirye. si ukuvuga ko zibiha ariko sinshobora kuzirya”
Rugemintwaza Cyrile nawe ati “Sumbiligi ntago bazirya kubera isesemi,ariko njyewe kubera kujijuka nzi ko zivura indwara nyinshi kandi zifite akamaro”.
Umusanzu wa Mwalimu Neretse wo kurwanya imirire mibi akoresheje izi imbeba, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo buvuga ko watanze umusaruro kuko wagabanyije ho ½ kirenga ku bana bari bafite imirire mibi mu mezi make ashize nk’uko Nzayishima Joas uyobora uyu murenge abivuga abivuga.
Agira ati “Adufasha cyane mu kurwanya imirire mibi biturutse kuri izo nyama z’ayo matungo yorora. Mu minsi ishize twari dufite abana 80 bari mu mirire mibi, ariko ubu dusigaranyemo 32. Ni byo koko hari abaturage bavuga ko batarya sumbiligi bitwe n’uko baba bazibona, icyo dukora ni ubukangurambaga bwo kubasobanurira kugira ngo bahindure imyumvire kandi hari abagenda babyumva ahanini bashingiye ku bana babona bazigaburirwa zikabavura”
N’ubwo inzobere mu mirire zemeza ko inyama z’izi mbeba zifitemo intungamubiri zirinda kandi zikanavura imirire mibi , kutabimenya kw’abaturage bamwe bituma na bake bazorora mu ngo zabo bazigurisha zikagurwa n’abanyekongo bamaze kumenya ibanga ryazo.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10