Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

radiotv10by radiotv10
20/10/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya n’ipanya ngo kubera ko ari imbeba, mu murenge wa Rwimbogo hari umuturage wahisemo kuzorora ku buryo bwagutse agamije kujya aziha abana bari mu mirire mibi ku buntu ndetse ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko byafashije mu kugabanya ho kimwe cya kabiri cy’abana bari mu mirire mibi.

Izi mbeba mwalimu Neretse Jean yororera mu cyanya cy’uborozi bwe yageneye parike azashyiramo buri nyamansa yose ibana n’abantu mu buryo bwo kuzisigasira ngo hatagira izizacika, Neretse avuga ko umwihariko wazo ari uko yazigennye kuzifashisha nk’umusanzu we mu kurwanya imibirire mibi mu murenge avukamo aho bana bagaragarwaho imirire mibi muri uyu murenge abagenera ifunguro rya buri munsi ririmo inyama z’izi mbeba kandi ku buntu kugeza igihe baviriye muri icyo kibazo.

Mwalimu Neretse agira ati “Nyuma yo kumenya neza ko izi sumbiligi zikungahaye ku ntungamubiri zikura abana mu mirire mibi, nafashe icyemezo cyo kubikora. Ntago nazororeye kuzigurisha gusa, ahubwo harimo na gahunda yo kujya ndeba urutonde rw’abana bari mu muhondo cyangwa mu mutuku kugira ngo tubahe inyama. Twarabitangiye ndetse n’ubu hari umwana twatangiye kwitaho muri ubwo buryo mu minsi micye ishize”

Radio&tv10 yageze mu kagari ka Rubugu ahari umwana wari warazahajwe n’imirire mibi kugeza aho atari akibasha guhagarara ariko nyuma y’icyumweru kimwe atangiye kwitabwaho na Neretse wohereza ifunguro ririho n’izo nyama, abamurwaje baravuga ko hari ikiri guhinduka.

Mukamunana Everine ati “Ubu atangiye kongera kubasha kuvuga, no kwicara baramwicaza ukabona ko byemera. Mbese aho ubu butabazi bubonekeye dufite n’icyizere cy’uko azakira”.

Icyakora n’ubwo abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ibyiza by’inyama z’imbeba ku buzima, hari abandi bo bavuga ko kuva ari imbeba badashobora kuzikoza mu kanwa cyangwa ngo babe bazitegurira abana.

Mukaniyitegeka Jeanne ati “Ntabwo njya nzirya, Ntacyo wakora ngo nzirye. si ukuvuga ko zibiha ariko sinshobora kuzirya”

Rugemintwaza Cyrile nawe ati “Sumbiligi ntago bazirya kubera isesemi,ariko njyewe kubera kujijuka nzi ko zivura indwara nyinshi kandi zifite akamaro”.

Umusanzu wa Mwalimu Neretse wo kurwanya imirire mibi akoresheje izi  imbeba, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo buvuga ko watanze  umusaruro kuko wagabanyije ho ½ kirenga ku bana bari bafite imirire mibi mu mezi make ashize nk’uko Nzayishima Joas uyobora uyu murenge abivuga abivuga.

Agira ati “Adufasha cyane mu kurwanya imirire mibi biturutse kuri izo nyama z’ayo matungo yorora. Mu minsi ishize twari dufite abana 80 bari mu mirire mibi, ariko ubu dusigaranyemo 32. Ni byo koko hari abaturage bavuga ko batarya sumbiligi bitwe n’uko baba bazibona, icyo dukora ni ubukangurambaga bwo kubasobanurira kugira ngo bahindure imyumvire kandi hari abagenda babyumva ahanini bashingiye ku bana babona bazigaburirwa zikabavura”

N’ubwo inzobere mu mirire zemeza ko inyama z’izi mbeba zifitemo intungamubiri zirinda kandi zikanavura imirire mibi , kutabimenya kw’abaturage bamwe bituma na bake bazorora mu ngo zabo bazigurisha zikagurwa n’abanyekongo bamaze kumenya ibanga ryazo.

Imbe za kizungu ziri mu byafashije kurwanya imirire mibi
Zirororwa zigatanga umusanzu mu kurwanya imirire mibi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Next Post

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.