Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Bufaransa Zirwanira ku Butaka, General Pierre Schill; yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, ndetse anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Major General Vincent Nyakarundi, byibanze ku gushimangira imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, aho uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku Butaka, ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ababa Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka iteranira i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 kugeza ku wa Gatatu ku ya 22 Ukwakira 2025.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko kuri uyu wa Mbere “General Pierre Schill, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka z’u Bufaransa, yagiranye inama na mugenzi we Major General Vincent Nyakarundi, ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko mbere y’iyi nama yahuje aba Bagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka z’Ibihugu byombi, uw’u Bufaransa General Schill yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.
RDF ivuga ko ibiganiro byahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka “byibanze ku guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’Ingabo z’u Bufaransa n’iza RDF zirwanira ku butaka.”
General Schill kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yunamiye akanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


RADIOTV10