Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice), kubimena vuba na bwangu, ndetse byaba na ngombwa ababinyoye bakajya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo barebe niba ntakibazo wabateye mu mubiri.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ubwo herekanwaga ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 106 Frw byafashwe mu mukwabu wiswe Operation Usalama wo gushakisha no gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe ndetse n’ibyinjiye mu Gihugu mu buryo bwa magendu.
Mu byafashwe bitujuje ubuziranenge, harimo ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, birimo umutobe wa kizungu (Jus) uzwi nka nka Salama ukorwa n’uruganda rwa Joyland Company LTD, ndetse n’ikinyobwa cyitwa Intwali cyengwa n’uruganda SKY BREWERY LTD.
Uretse ibi binyobwa byerekanywe, hanagaragajwe abantu 72 barimo ba rwiyemezamirimo bashinze izi nganda ndetse n’abazikoragamo.
ACP Boniface Rutikanga avuga ko ubusanzwe umuntu ugiye gutangiza uruganda cyangwa ubucuruzi runaka, biba bigaragara ko hari icyo aje gutanga, ariko aba bo ahubwo baje kwangiza ubuzima bw’abantu dore ko muri aba berekanywe, nta n’umwe wanabyigiye.
Ati “Izi nganda zoze bababwira nta muntu n’umwe urimo wize ibijyanye na food security (kwihaza mu biribwa), nutrition (ibijyanye n’imirire) n’ibindi byose bifite aho bihuriye no kuba yaba umuntu w’umunyamwuga watunganya biriya bintu ku buryo byaribwa n’abantu. Ni abantu batazi ibyo bakora babwirwa icyo gukora, ntibazi n’ingaruka,…”
ACP Rutikanga avuga ko ibikorwa nk’ibi bitera ibyago byinshi ku buzima bw’abantu kuko biteza uburwayi ndetse hakaba n’abagira ubusinzi kubera ibiyobyabwenge banyoye, bagateza umutekano mucye no kubangamira ituze rya rubanda.
Avuga ko nubwo hafashwe ibi muri biriya bikorwa by’umukwabu, ariko bigaragara ko mu bice binyuranye mu Gihugu hari ibindi bihakorerwa bitujuje ubuziranenge, kandi ko inzego ubu zabihagurukiye.
Yaboneyeho gutanga inama agira ati “Muntu wese ugurisha umutobe wa Salama, aho uri hose muri iki Gihugu cy’u Rwanda, aka kanya tuvugana fata umene, niba warawunyoye nibishoboka ujye kwa muganga umenye uko uhagaze.
Muntu wese ucuruza ibinyobwa byose byakozwe na Sky Breweries, aka kanya tuvugana, bisohore ubimene. Uwo tubisangana abicuruza nyuma y’iyi nama tugiranye, na we araba umufatanyacyaha.”
Yavuze ko kuba hafashwe ba nyiri izi nganda, na zo zigafungwa, bigomba guhita binaba itegeko ko abacuruza ibicuruzwa zakoraga, na byo bihita bivanwa ku isoko vuba na bwangu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry na we yavuze ko igenzura ryagaragaje umwanda ukabije muri ruriya ruganda rutunganyirizwamo uriya mutobe wa Salama, ndetse rukaba runakoresha uburyo butujuje ubuziranenge.
Nanone kandi uru ruganda rwari rwarahawe uburenganzira bwo gukora umutobe, rwiyongereyeho no gukora udukoresho twifashishwa mu koza ibikoresho byo mu gikoni tuzwi nka Stiruwaya.
Ni uruganda rwanditse mu mazina y’uwitwa Murekatete Rebecca ariko imicungire n’imikorere y’uru ruganda buri munsi bikaba byari mu maboko y’umugabo we Karangwa Thomas, ubu bombi bakaba bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.
ACP Rutikanga ati “Nubwo uruganda rutamwanditseho, rwanditse ku mugore we ariko ni we ukurikira management ya buri munsi, ni we uhemba abakozi, ni we ugura ni we ugurisha, ni we ushaka abakozi…”
Muri biriya bicuruzwa byerekanywe, hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw, mu gihe amande yaciwe ababifatiwemo, abarirwa muri miliyoni 107 Frw.



RADIOTV10