Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi, byatumye hari bamwe baturanye n’abatawufite bo ntawo.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Gatembe, mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo, bavuga ko ubwo hakwirakwizwaga umuriro w’amashanyarazi ingo zabo bazisimbutse, aho bavuga ko izitarawuhawe ari ingo icumi.
Ntakobatagira Beatha yagize ati “Ubwo bazaga gutanga umuriro inaha nabonye bansimbutse, uwo twegeranye bawumuhaye, mbajije barambwira ngo njyewe sindi ku rutonde, noneho njya kuri REG barambwira ngo ntegereze mu kwa gatandatu bazagaruka.”
Uyu muturage avuga ko atanyurwa n’iki gisubizo bakomeza guhabwa iyo babajije impamvu batahawe amashanyarazi nyamara abaturanyi babo bacana.
Gumusenge Jean Damascen nawe yagize ati “Reba nawe hano iwanjye ntawuhari ariko uriya wo hirya arawufite, ntiwamenya icyo bagendeyeho batanga uno muriro, twirirwa kuri REG tubaza batubwira ko ngo bazaza kuduha natwe kandi baradusimbutse batureba, natwe badufashe badukure muri uyu mwijima.”
Umuyobozi wa Sosiyete Ingufu REG, ishami rya Gakenke, Dusengimana Damien yabwiye RADIOTV10 ko uyu muriro wahawe abaturage watanzwe n’umushinga wa STEG, icyakora Ko nibamara kuwubamurikira, bazagenda baha n’abo basigaye.
Ati “Uno muriro watanzwe n’umushinga wa STEG kandi iyo bagiye kuwutanga ni bo bihitiramo abo bari buwuhe kuko ni bo bikorera ubushakashatsi, ubu rero dutegereje ko dukora ihererekanyabubasha bakabitumurikira noneho natwe abasigaye tukazahita tubagezaho umuriro w’amashanyarazi.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 99,3% by’abaturage ba Gakenke bamaze kubona amashanyarazi, hakaba hibandwa cyane mu bice bifatwa nk’icyaro.
Ku rwego rw’igihugu, kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2025, amashanyarazi yari amaze kugera kuri 82,2% by’ingo zo mu Rwanda zose harimo 57,4% ku miyoboro migari na 24.8% ku miyoboro y’inyongera nk’imirasire y’izuba.
Intego ya Leta yo kugeza amashanyarazi ku 100% y’abaturage mbere ya 2024 ntiyashobotse, ariko imbaraga ziracyakomeje, hakaba hari intego ikomeye yo kugeza abaturage bose ku muriro utunganyijwe no ku rugero rwa 100% mu mwaka wa 2030.

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10