Ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Irangamuntu ‘NIDA’, bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora abantu kugira ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Kigo NIDA, cyavuze ko ibi bikorwa bizatangirira mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo; aka Nyanza, Huye na Gisagara.
NIDA ivuga ko muri utu Turere, ibi bikorwa bizatangira tariki 28 Ukwakira bikageza ku ya 23 Ugushyingo 2025, ubundi bikazakomereza mu Turere twose tw’Igihugu.
Abazitabira ibi bikorwa, basabwe kuzitwaza indangamuntu basanganywe, na nimero y’indangamuntu y’ababyeyi babo (mu gihe bafashe indangamuntu).
Nanone kandi ku bafite abo bashakane, bazitwaza nimero yabo, nanone kandi abazitabira ibi bikorwa bakazitwaza nimero iranga umuntu (application number) ku batarafata indangamuntu.
Ni mu gihe ku bana bari munsi y’imyaka 16 basabwa kuzajya baherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababafiteho ububasha bwa kibyeyi.
NIDA yaboneyeho kwibutsa ko “lyi ndangamuntu [e-Ndangamuntu] ihabwa umuntu wese kuva ku mwana ukivuka, akazayikoresha ubuzima bwose.”
Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA, mu minsi ishize, aherutse gutangaza ko mu bipimo bizajya bifatwa abantu kugira ngo bazahabwe iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, harimo ibikumwe 10 aho kuba bibiri nk’uko byakorwaga ku yari isanzwe.
Ku miterere y’iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, nta yindi myirondoro izajya igaragara inyuma nk’uko isanzwe yari iteye, kuko izajya igaragaraho ifoto ya nyirayo na nimero gusa.
Nanone kandi abantu bazajya bahitamo uburyo bifuza kuyitungamo, burimo ubwo kuyigendana nk’ikarita, cyangwa nimero, ndetse no kuyigendana muri telefone.
RADIOTV10