Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa ko atatsinze, atazabyemera kuko amajwi ye yaba yaribwe.
Ni mu gihe amajwi y’ibyavuye muri aya matora yabaye tariki 12 Ukwakira, azatangazwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Issa Tchiroma Bakary avuga ko itsinda rye ryakusanyije ishusho rusange y’ibyavuye ku biro by’itora hirya no hino mu Gihugu bityo ko nta gushidikanya ko ari we watsinze amatora.
Icyakora Ishyaka riri ku butegetsi ryamaganiye kure iby’uko Tchiroma Bakary yaba yatsinze amatora, kuko komisiyo y’amatora muri iki Gihugu ari yo yonyine ifite ububasha bwo gutangaza ibyavuyemo.
Mu kiganiro Tchiroma Bakary yagiranye na BBC yavuze ko yasabye abayoboke be kutemera ko amajwi yabo yibwa, ati “Ntiduzigera twemera ko amajwi yabo yibwa n’umuntu uwo ari we wese.”
Yongeraho ko adafite ubwoba bwo gufungwa, ati “kuko nzi neza ko ari njye watsinze amatora ya Perezida. Nta gushidikanya na guke guhari, intsinzi yanjye ntivuguruzwa.”
Issa Tchiroma Bakary w’imyaka 76, yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko nyuma aza kwitandukanya na Perezida Paul Biya w’imyaka 92, uri guhatanira gukomeza kuyobora Cameroon nyuma y’imyaka 43 amaze ku butegetsi.
Kugeza ubu umwuka w’igitutu wazamutse muri Cameroon, kubera gutinda gutangaza ibyavuye mu matora, bigatera ubwoba bw’uko hashobora kubaho imvururu nyuma y’amatora muri iki Gihugu gisanzwe kigaragaramo intambara y’abo mu bice byiganjemo abakoresha ururimi rw’icyongereza bashaka ubwingenge bwabo, ndetse n’ibitero bya Boko Haram mu majyaruguru yacyo.
RADIOTV10











