Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa, hari umuturage wo mu murenge wa Rwimbogo wubakiye umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi abitewe no kuba akiri muto yarababazwaga no kubona baba ahantu hadakwiye, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko bwifuza ko n’abandi bifite bagira umutima nk’uwe bakabufasha gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Mwalimu Neretse Jean uvuka mu murenge wa Rwimbogo ari naho akorera imirimo itandukanye irimo ubucuruzi n’ubworozi, avuga ko akiri muto yabonaga umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi uba mu nzu mbi bimutera kwiyemeza kuzabubakira nabona amafaranga.
Neretse agira ati “Bari barubakiwe mu 1996, ariko igihe kimwe imodoka igonga inzu yabo kubera ahantu habi yari iri , nanjye numva ngize impuwe, rero nkura muri njyewe mvuga nti nimara kwiga imana ikampa ubushobozi nzabubakira
Mukanyubahiro Annonciata wo mu muryango wubakiwe na Neretse avuga ko kujya muri iyi nzu byatumye batekana mu mitima ndeste ntibongera kunyagirwa nk’uko byari byifashe bakiri mu nzu yari yarangiritse.
Ati “Iyo nzu yaravaga, atugirira impuwe ku mpamvu z’uko abo muri ibuka bari bataragira icyo batumarira. Byaradushimishije ubu twumva tumerewe neza ni ukuri”.
Nyuma yo kubakira uyu muryango, Mwalimu Neretse avuga ko yumva nawe bimushimishije kuba yarashoboye guhigura umuhigo yahize akiri muto .
Ati “Abemera twemera ko dushobozwa byose na kirisito uduha imbaraga, yaranshoboje ndabikora bigenda neza. Iyo nyirebye binezeza kuruta izanjye niyubakiye. Nyine ukaba uriho ariko wumva ko hari umuntu wagiriye akamaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Joas Nzayishima avuga ko nk’ubuyobozi bashimira ubwitange bw’uyu muturage ndetse ko bifuza ko n’abandi nkawe bafite ubushobozi bagira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Ati “Yadufashije kubonera icumbi umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi, amwubakira inzu ihagaze muri miriyoni 8, mu by’ukuri ni igikorwa cyiza cyadushimishije, n’abandi twifuzako baza muri uwo mujyo kugira ngo turebe ko twacyemura ibibazo bya human security bibangamiye abaturage”.
Muri uyu murenge wa Rwimbogo muri rusange haracyari abaturage 15 batagira aho kuba, ndetse n’abagera kuri 30 bafite aho kuba hatameze neza, mu gihe imibare itangwa n’ akarere ka Rusizi ivuga ko gafite abaturage 140 batagira aho kuba n’abagera ku 1200 baba ahatameze neza.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








