Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa, hari umuturage wo mu murenge wa Rwimbogo wubakiye umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi abitewe no kuba akiri muto yarababazwaga no kubona baba ahantu hadakwiye, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko bwifuza ko n’abandi bifite bagira umutima nk’uwe bakabufasha gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Mwalimu Neretse Jean uvuka mu murenge wa Rwimbogo ari naho  akorera imirimo itandukanye irimo ubucuruzi n’ubworozi, avuga ko akiri muto yabonaga umuryango w’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi uba mu nzu mbi bimutera kwiyemeza kuzabubakira  nabona amafaranga.

Neretse agira ati “Bari barubakiwe mu 1996, ariko igihe kimwe imodoka igonga inzu yabo kubera ahantu habi yari iri , nanjye numva ngize impuwe, rero nkura muri njyewe mvuga nti nimara kwiga imana ikampa ubushobozi nzabubakira

Mukanyubahiro Annonciata wo mu muryango wubakiwe na Neretse avuga ko  kujya muri iyi nzu byatumye batekana mu mitima ndeste ntibongera kunyagirwa nk’uko byari byifashe bakiri mu nzu yari yarangiritse.

Ati “Iyo nzu yaravaga, atugirira impuwe ku mpamvu z’uko abo muri ibuka bari bataragira icyo batumarira. Byaradushimishije ubu twumva tumerewe neza ni ukuri”.

Nyuma yo kubakira uyu muryango, Mwalimu Neretse avuga ko yumva nawe bimushimishije kuba yarashoboye guhigura umuhigo yahize akiri muto .

Ati “Abemera twemera ko dushobozwa byose na kirisito uduha imbaraga, yaranshoboje ndabikora bigenda neza. Iyo nyirebye binezeza kuruta izanjye niyubakiye. Nyine ukaba uriho ariko wumva ko hari umuntu wagiriye akamaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Joas Nzayishima avuga ko nk’ubuyobozi bashimira ubwitange bw’uyu muturage ndetse ko bifuza ko n’abandi nkawe bafite ubushobozi bagira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ati “Yadufashije kubonera icumbi umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi, amwubakira inzu ihagaze muri miriyoni 8, mu by’ukuri ni igikorwa cyiza cyadushimishije, n’abandi twifuzako baza muri uwo mujyo kugira ngo turebe ko twacyemura ibibazo bya human security bibangamiye abaturage”.

Muri uyu murenge wa Rwimbogo muri rusange  haracyari abaturage 15 batagira aho kuba, ndetse n’abagera kuri 30 bafite aho kuba hatameze neza, mu gihe imibare itangwa n’ akarere ka Rusizi ivuga ko gafite abaturage 140 batagira aho kuba n’abagera ku 1200 baba ahatameze neza.

Ashima umuturage mugenzi we wamwubakiye inzu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

Next Post

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned 'Salama Juice'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.