Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti uzwi nka Lenacapavir urinda abantu kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, kigahita kiba icya mbere ku Mugabane wa Afurika.
Iki Kigo (SAHPRA/ South African Health Products Regulatory Authority) cyabitangaje nyuma yuko muri Werurwe uyu mwaka cyari cyatanze ubusabe bw’uyu muti utangwa kabiri mu mwaka
Uyu muti urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uterwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibilo 35.
Iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo, kiri mu isuzuma ryo kuzatangira gukoresha uyu muti, aho kiri kurifatanyamo n’Ikigo cy’Abanyaburayi, gishinzwe iby’imiti Procedure (EU-M4all)
Uyu muti wa Lenacapavir, ujyana n’ibinini bifatwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, aho bihabwa abantu badafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi Virusi.
Dr Boitumelo Semete-Makokotlela umuyobozi mukuru wa kiriya Kigo cyo muri Afurika y’Epfo cya SAHPRA, yagize ati “Gukoresha Lenacapavir bizahindura byinshi, kubera igipimo cy’ubwandu bwa HIV buri hejuru muri Afurika y’Epfo, nk’ingamba zo kubugabanya.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe Ubuzima, ishami ryo muri Afurika ryagize riti “Turashimira Afurika y’Epfo ku kuba ibaye Igihugu cya mbere muri Afurika mu gukoresha umuti uterwa kabiri mu mwaka ukarinda HIV Lenacapavir (LEN), ni intambwe ishimishije mu kwirinda HIV n’agashya mu rwego rw’Ubuzima.”
Uyu muti wa Lenacapavir, wanaganiriweho mu nama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yigaga kuri Virusi itera SIDA, yabereye mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, yahuriyemo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima, bari baturutse mu bice binyuranye by’Isi.
RADIOTV10










