Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, akekwaho gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Ifungwa Habumugisha Jean Paul washinze uruganda Roots Investment Group rukora iyi nzoga wo mu bwoko bwa Liquor, ryari rimaze igihe rivugwa na bamwe, ariko bitaremezwa n’inzego.
Abavugaga ifungwa rye, bavugaga ko yaba yarafashwe mu mukwabu uherutse gukorwa wo gushakisha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe ndetse n’ibyinjiye mu Gihugu mu buryo bwa Menngu wiswe ‘Operation Usalama’.
Amakuru y’ifungwa rye, yemejwe na Dr Murangira B. Thierry-Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, wavuze ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo, ndetse dosiye ye ikaba yaramaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bukore iperereza ryabwo buzanamuregere Urukiko.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Dr Murangira yagize ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyiri uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One Gin’ arafunze.”
Yakomeje avuga ko “dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.”
Habumugisha Jean Paul akurikiranyweho icyaha giteganywa n’Ingingo y’ 115 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange.
ICYO IRI TEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 115: Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima
Umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
RADIOTV10











