Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, akekwaho gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Ifungwa Habumugisha Jean Paul washinze uruganda Roots Investment Group rukora iyi nzoga wo mu bwoko bwa Liquor, ryari rimaze igihe rivugwa na bamwe, ariko bitaremezwa n’inzego.

Abavugaga ifungwa rye, bavugaga ko yaba yarafashwe mu mukwabu uherutse gukorwa wo gushakisha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe ndetse n’ibyinjiye mu Gihugu mu buryo bwa Menngu wiswe ‘Operation Usalama’.

Amakuru y’ifungwa rye, yemejwe na Dr Murangira B. Thierry-Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, wavuze ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo, ndetse dosiye ye ikaba yaramaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bukore iperereza ryabwo buzanamuregere Urukiko.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Dr Murangira yagize ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyiri uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One Gin’ arafunze.”

Yakomeje avuga ko “dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.”

Habumugisha Jean Paul akurikiranyweho icyaha giteganywa n’Ingingo y’ 115 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange.

ICYO IRI TEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 115: Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima

Umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Next Post

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.