Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
30/10/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’umwaka usubitse umusirikarekazi Adjudante Béanche Sarah Ebabi Bongoma Koli washinjwaga icyaha gishingiye ku mashusho yagaragaye asomana n’umukunzi we, icyemezo cyasamiwe hejuru n’Abanyekongo benshi, bishimiye ko agiye gukomeza imyiteguro y’ubukwe bwe.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rwa Gombe muri Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, nyuma yuko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10.

Ubushinjacyaha bwamushinjaga icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bitewe n’amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza asomana n’umukunzi we, yambaye impuzankano ya gisirikare.

Ni amashusho uyu musirikare yafatanye n’umukunzi we butegura kurushingana ubwo bari bagiye muri studio ifotora, bashaka kuyasangiza abantu kubateguza ubukwe bwabo buri kuri uyu wa Gatanu.

Ubwo uyu Adjudante Béanche Sarah Ebabi yafatirwaga iki cyemezo kimurekura kuko yakatiwe igihano cy’amezi 12 asubitse, imbaga y’Abanyekongo bari baje kumva icyemezo cy’urukiko, yagisamiye hejuru icyishimira, kuko agiye kurekurwa akajya gukomeza imyuteguro y’ubukwe bwe.

Iki cyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa, kivuga ko muri ayo mezi 12 nubwo azaba ari hanze ariko atagomba gukora ikindi cyaha, kuko byaba impamvu nkomezacyaha.

Dosiye y’uyu musirikare yazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, kubera icyaha cyaregwaga uyu musirikare, bamwe bavuga ko bitari bikwiye kumujyana mu nkiko, kuko hari abasirikare muri Congo bakora ibyaha by’indengakamere, mu gihe uyu we yari yakoze ibisanzwe.

Ariya mafoto yatumye Adjudante Béanche Sarah ajyanwa mu nkiko, yafashwe tariki 19 Ukwakira 2025 ubwo we n’umukunzi we bitegura gukora ubukwe, bajyaga muri Studio ifata amafoto yo mu gace ka Matonge muri Komini ya Kalamu, mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwabo, no gusangiza abantu integuza yabwo.

Nyuma y’iminsi micye bifotoje, amafoto yabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bizamura impaka ari na bwo yatabwaga muri yombi ashinjwa kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, ngo kuko yagaragaye asomana n’umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwavugaga kandi ko atari ubwa mbere hari hagaragaye amafoto y’uyu musirikarekazi, kuko no mu bihe binyuranye, hari ayo yagiye yishyirira hanze ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ubwo yafatwaga yahise ayasiba.

Umushinjacyaha Sous-Lieutenant Ghislain Lisalama yavugaga ko imyitwarire y’uyu musirikare ihindanya isura y’Igisirikare cya Congo.

Ni mu gihe uregwa we yavugaga ko nta mashusho cyangwa amafoto yashyize hanze, kandi ko nta na rimwe yigeze agambirira guhindanya isura y’igisirikare amazemo imyaka 10.

Yannick Kayembe, gafotozi wo muri studio yifotorejwemo n’uyu musirikare n’umukunzi we, mu ibazwa rye, yavuze ko ari we washyize hanze ariya mashusho, kandi ko atari yabanje kubivuganaho na nyiri ubwite.

Adjudante Béanche Sarah Ebabi yasomewe icyemezo kuri uyu wa Gatatu
Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara araregwa ibifitanye isano n’amafoto ye n’umukunzi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + nine =

Previous Post

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Next Post

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.