Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’umwaka usubitse umusirikarekazi Adjudante Béanche Sarah Ebabi Bongoma Koli washinjwaga icyaha gishingiye ku mashusho yagaragaye asomana n’umukunzi we, icyemezo cyasamiwe hejuru n’Abanyekongo benshi, bishimiye ko agiye gukomeza imyiteguro y’ubukwe bwe.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rwa Gombe muri Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, nyuma yuko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10.
Ubushinjacyaha bwamushinjaga icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bitewe n’amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza asomana n’umukunzi we, yambaye impuzankano ya gisirikare.
Ni amashusho uyu musirikare yafatanye n’umukunzi we butegura kurushingana ubwo bari bagiye muri studio ifotora, bashaka kuyasangiza abantu kubateguza ubukwe bwabo buri kuri uyu wa Gatanu.
Ubwo uyu Adjudante Béanche Sarah Ebabi yafatirwaga iki cyemezo kimurekura kuko yakatiwe igihano cy’amezi 12 asubitse, imbaga y’Abanyekongo bari baje kumva icyemezo cy’urukiko, yagisamiye hejuru icyishimira, kuko agiye kurekurwa akajya gukomeza imyuteguro y’ubukwe bwe.
Iki cyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa, kivuga ko muri ayo mezi 12 nubwo azaba ari hanze ariko atagomba gukora ikindi cyaha, kuko byaba impamvu nkomezacyaha.
Dosiye y’uyu musirikare yazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, kubera icyaha cyaregwaga uyu musirikare, bamwe bavuga ko bitari bikwiye kumujyana mu nkiko, kuko hari abasirikare muri Congo bakora ibyaha by’indengakamere, mu gihe uyu we yari yakoze ibisanzwe.
Ariya mafoto yatumye Adjudante Béanche Sarah ajyanwa mu nkiko, yafashwe tariki 19 Ukwakira 2025 ubwo we n’umukunzi we bitegura gukora ubukwe, bajyaga muri Studio ifata amafoto yo mu gace ka Matonge muri Komini ya Kalamu, mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwabo, no gusangiza abantu integuza yabwo.
Nyuma y’iminsi micye bifotoje, amafoto yabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bizamura impaka ari na bwo yatabwaga muri yombi ashinjwa kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, ngo kuko yagaragaye asomana n’umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwavugaga kandi ko atari ubwa mbere hari hagaragaye amafoto y’uyu musirikarekazi, kuko no mu bihe binyuranye, hari ayo yagiye yishyirira hanze ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ubwo yafatwaga yahise ayasiba.
Umushinjacyaha Sous-Lieutenant Ghislain Lisalama yavugaga ko imyitwarire y’uyu musirikare ihindanya isura y’Igisirikare cya Congo.
Ni mu gihe uregwa we yavugaga ko nta mashusho cyangwa amafoto yashyize hanze, kandi ko nta na rimwe yigeze agambirira guhindanya isura y’igisirikare amazemo imyaka 10.
Yannick Kayembe, gafotozi wo muri studio yifotorejwemo n’uyu musirikare n’umukunzi we, mu ibazwa rye, yavuze ko ari we washyize hanze ariya mashusho, kandi ko atari yabanje kubivuganaho na nyiri ubwite.


RADIOTV10










