Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka Rwamagana, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibikoresho byarimo birashya birakongoka.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo 2025, ahagana saa yine ubwo abanyeshuri bari mu byumba by’amashuri bakurikiranye amasomo.
Iyi nyubako isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri, yarimo ibitanda 150 byaragaho abanyeshuri, byahiye bigakongoka, ndetse n’ibikoresho by’abanyeshuri, birimo ibiryamirwa nka matela, amashuka ndetse n’ibindi nk’imyenda.
Ku bw’amahirwe, nta munyeshuri wagize ikibazo kuko iyi nkongi yadutse, mu gihe bari mu byumba by’amashuri bakurikiranye amasomo.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, na ryo ryihutiye kuhagera, kugira ngo rizimye uyu muriro, nubwo ibikoresho byinshi byari byamaze kwangirika, ariko kuyizimya bikaba byatumye umuriro udakwira ngo ufate izindi nyubako.
Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, aganira na RADIOTV10 yavuze ko iyi nkongi yibasiye iyi nyubako, yangije ibikoresho by’abana babo, mu gihe igihe cy’amasomo cyari kikirimbanyije, ku buryo hakenewe uwabagoboka.
Ati “Abana bari bageze mu gihe bigaga, kandi urabona aho amashuri ageze ntibayahagarika, nta n’ahandi umwana wamushyira, n’ikigo na cyo cyagize ibibazo, Leta rero igomba kureba uko ibigenza ikakirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze, n’abana bakomeze ubuzima, n’ikigo kibashe kwiyubaka.”
Uyu mubyeyi avuga ko ibikoresho byangijwe n’iyi nkongi y’umuriro, ari byinshi, ku buryo iri shuri na ryo rikeneye kugobokwa kugira ngo haboneke ibikoresho byatuma imyigire y’aba bana itahazaharira.


RADIOTV10









