Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye amukorakora akageza no ku mabere agashaka no kumusoma.
Ni nyuma y’amashusho yafashwe n’abantu bakoresheje telefone ku wa Kabiri agaragaza Sheinbaum ari kuganiriza abaturage ku muhanda hafi y’Ingoro y’Igihugu (National Palace) mu mujyi wa Mexico.
Muri aya mashusho, umugabo umwe agaragara asatira Perezida amufata inyuma akazamura amaboko kugeza ku mabere, agerageza kumusoma ku ijosi.
Ubwo ibi byabaga, Perezida Sheinbaum yahise yikanga, mu gihe umwe mu barinzi be, yahise aza akabuza uwo mugabo gukomeza gukorera umukuru w’Igihugu ibyo bikorwa, ndetse nyuma aza gutabwa muri yombi.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore muri Mexico rigihari, aho abagabo baba bumva bafite uburenganzira bwo gukorera ibyo bashaka abagore kabone nubwo yaba ari Perezida.
Perezida Claudia Sheinbaum yatangaje ko agomba kurega uriya mugabo, kuko adashobora kwihanganira iri hohoterwa rikorerwa abagore.
Yagize ati “Ibintu nk’ibi nahuye na byo na mbere yuko mba Perezida, ubwo nari nkiri umunyeshuri. Nafashe icyemezo cyo kurega kuko iki ni ikintu nakorewe nk’umugore, kandi ni ibintu duhora duhura na byo nk’abagore muri iki Gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Ndamutse ntatanze ikirego, ese ni ibiki byazakorerwa abandi bagore bo muri Mexico? Niba babikorera Perezida, ubwo bizagenda gute ku bandi bagore bo muri iki Gihugu?”
Uyu mugabo wagaragaye akorakora Perezida wa Mexico, byanagaragaraga ko yasinze, aho bamwe mu baturage bagaye n’abarinzi be, kubona akorerwa ibintu nka biriya bari kumwe.
RADIOTV10









