Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye muri Tanzania, nyuma yo kumenya ko hashyizweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera miliyari imwe y’amarundi (Miliyoni 490 Frw) yasanzwe kuri Konti ye, bitazwi inkomoko yayo.
Uyu Mushinjacyaha Jean Claude Ndemeye ari mu buhungiro kuva tariki 22 Ukwakira, ubwo hasohokaga impapuro zo kumuta muri yombi, yabimenya agahita ahunga.
Ni nyuma yuko kuri konti ye hagaragayeho arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Burundi (akabakaba miliyoni 500 Frw) bitazwi inkomoko yayo.
Abatangabuhamya bavuga ko uwo mushinjacyaha yahagurutse i Busoni ajya mu gace ka Bwambarangwe, mbere yo kwambuka umupaka wa Kobero mu ntara ya Muyinga, agahungira muri Tanzaniya.
Avugwaho gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubambura amafaranga.
Mbere y’uko ahunga, Jean Claude Ndemeye yari asanzwe aregwa n’abaturage ibikorwa byinshi byo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.
Muri Komini ya Kirundo, imiryango myinshi imushinja gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubaka amafaranga kugira ngo babohorwe.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko yari afite itsinda ry’abamukoreraga, bashinzwe kuganira n’imiryango y’abafunze kugira ngo barekurwe nyuma yo kwishyura amafaranga runaka.
Umwe mu baturage yagize ati “N’ufite icyaha yakurwaga mu buroko iyo yishyuye.”
Abatuye muri iyi Komini kandi bavuga ko bishimiye ibyo kuba uyu Mushinjacyaha yatangiye gukurikiranwa mu butabera, nubwo yahunze, gusa bakavuga ko ibyo yabakoreye akwiye kubiryozwa.
RADIOTV10









