Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo Paula White-Cain, usanzwe ari Umujyanama Mukuru muri White House ushinzwe imyemerere n’amadini.
Aba bayobozi mu bijyanye n’imyemerere, bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Uyu Mujyanama Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe imyemerere, Paula White-Cain, yari kumwe kandi na Jennifer S. Korn usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa kiriya Gihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe imyemerere muri White House.
Aba bayobozi muri White House, kandi bari kumwe n’Umuhanzi Jonathan Cain, umuhanga mu gucuranga Piano, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ndetse na mugenzi we Bradley Knight.
Iri tsinda kandi ryarimo Arikibishop Nicholas Duncan-Williams washinze Itorero Action Chapel International, rifite amashami mu bice binyuranye ku Isi.
Iri tsinda rigari, ryarimo kandi abandi, nk’umuhanga mu by’ubucuruzi Rosa Whitaker Duncan-Williams; wanabaye Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye n’ubucuruzi, ku byerecyeye Umugabane wa Afurika, umukozi w’Imana Joel Duncan-Williams; ndetse n’umucuruzi na Chekinah Olivier.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko muri uku kubakira ku meza “Baganiriye ku ndangagaciro zihuriweho zijyanye n’imyemerere, amahoro ndetse n’imiyoborere, ndetse na bimwe mu bibazo byugarije akarere no ku Isi.”
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye aba bayobozi, bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
RADIOTV10






