Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

radiotv10by radiotv10
07/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo Paula White-Cain, usanzwe ari Umujyanama Mukuru muri White House ushinzwe imyemerere n’amadini.

Aba bayobozi mu bijyanye n’imyemerere, bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Uyu Mujyanama Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe imyemerere, Paula White-Cain, yari kumwe kandi na Jennifer S. Korn usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa kiriya Gihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe imyemerere muri White House.

Aba bayobozi muri White House, kandi bari kumwe n’Umuhanzi Jonathan Cain, umuhanga mu gucuranga Piano, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ndetse na mugenzi we Bradley Knight.

Iri tsinda kandi ryarimo Arikibishop Nicholas Duncan-Williams washinze Itorero Action Chapel International, rifite amashami mu bice binyuranye ku Isi.

Iri tsinda rigari, ryarimo kandi abandi, nk’umuhanga mu by’ubucuruzi Rosa Whitaker Duncan-Williams; wanabaye Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye n’ubucuruzi, ku byerecyeye Umugabane wa Afurika, umukozi w’Imana Joel Duncan-Williams; ndetse n’umucuruzi na Chekinah Olivier.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko muri uku kubakira ku meza “Baganiriye ku ndangagaciro zihuriweho zijyanye n’imyemerere, amahoro ndetse n’imiyoborere, ndetse na bimwe mu bibazo byugarije akarere no ku Isi.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye aba bayobozi, bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 11 =

Previous Post

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Next Post

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Related Posts

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.