• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

radiotv10by radiotv10
08/11/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’umuhungu we ku munsi wabanje amusaba kureka gutereta abana bato nyuma y’uko umugore we yitabye imana yakwishumbusha undi abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza aba wenyine.

Urupfu rwa Nteziryimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025 ubwo umuvandimwe we babanaga mu nzu yagiye kumubyutsa agasanga urugi rw’icyumba cye rukingiyemo imbere yahengereza akabona asa n’uhagaze bigatuma atabaza bakica urugi bagasanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Abari mu kigero cya nyakwigendera batuye muri aka gace bavuga ko kwiyahura kwe kwaba kwatewe no kuba nyuma yo gupfusha umugorewe yaraje gushaka undi ariko abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza abaho yifuza umugore.

Ntivunwa Bercard ati “Nta kindi kindi, Ruferedi yarapfakaye. Azanye undi mugore abana be baramwirukana. Wabonaga ko ari umuntu wabaga ushaka gukurikira abagore kuko yagendanaga ipfa. Urumva ko hari uburenganzira yari yarabujijwe”.

Mukashema Beatrice nawe ati “N’ubwo yari afite iyo myaka yari akomeye. Yengeraga abaturage ibitoki bakamuha amafaranga, ariko nyine akagira ikibazo cyo gushaka umugore. Nawe uriyizi uri umugabo, kwihangana k’umugabo ni ibintu bitoroshye. Yari yashatse undi mugore abana baramwirukana ku buryo yahuraga n’umugore akumva amushaka, akaba yagusumira abishaka nawe ukitaza nyine”.

Uko gushaka abagore bivugwa ko byakomeje kwiyongera akagera aho ku munsi w’ejo abipfa n’umuhungu we wamuhanuraga amubwira ko bitamukwiye ku myaka ye bikagera aho yamwandikiye ibaruwa ku mugoroba imwihanangiriza ndeste bamwe bagakeka ko yiyahuye nyuma yo kuyisoma.

Umuhungu we witwa Habanabakize Gerard ati “Ejo hari imyitwarire yari yagaragaje itari myiza, ari kumwe n’utwana dutoya atubwira amagambo nkayo asaba ko yamubera umugore, njyewe mubwira ko iyo myitwarire idahwitse ndanamwiyama cyane bikomeye , ariko kubera ko atumvaga neza namwandikiye ibaruwa musaba ko agomba guhindura imyitwarire”.

Habanabakize akomeza avuga ko icyatumye umugore wa kabiri uyu musaza yari yashatse bamwirukana mu rugo atari ukwanga ko ise agira umugore, ko ahubwo ari ingeso mbi z’uwo mugore bivugwa ko yagenzwaga n’imitungo.

Ati “Umugore yazanye babanye hafi umwaka, ariko biza kugaragara ko uwo mugore ari ibandi rishaka kumusahura imitungo, rimwe na rimwe rikamwiba amatungo riyajyana iwabo, imyaka akayisarura iri mu murima ahereza bene wabo bakayijyana, biba ngombwa rero ko umuryango wemeza ko agomba kugenda”.

Bivugwa ko uyu musaza yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye kwitaba imana aho yasezeraga ku bantu bakagira ngo ni urwenya, ari nabyo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ahera ho avuga ko iyo abamuri hafi baza gushingira kuri ibyo bimenyetso bakamwitaho bitari kugera ku kwiyahura.

Gitifu agira ati “Yiyahuje umugozi, ikiziriko. Twanasanze mo urwego mu cyumba cye yakoresheje amanika umugozi hejuru. Umusaza yari amaze iminsi abivuga abantu bakagira ngo ni blague avuga ko aziyahura cyangwa ko azajya mu Kivu,, utwo tumyenyetso tw’umuntu wihebye , abantu bagiye baduheraho bakamuba hafi bakamugira inama bakamwereka ko ubuzima ari bwiza kandi bugikomeza, abantu biyahura bagabanuka”.

Nyuma y’uko polisi ndeste n’urwego rw’ubugenzacyaha bahageze bagakora iperereza ry’ibanze, umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe mu gihe umuryango ukiri gutegura gushyingura.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 6 =

Previous Post

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Next Post

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by'umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.