Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

radiotv10by radiotv10
08/11/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’umuhungu we ku munsi wabanje amusaba kureka gutereta abana bato nyuma y’uko umugore we yitabye imana yakwishumbusha undi abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza aba wenyine.

Urupfu rwa Nteziryimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025 ubwo umuvandimwe we babanaga mu nzu yagiye kumubyutsa agasanga urugi rw’icyumba cye rukingiyemo imbere yahengereza akabona asa n’uhagaze bigatuma atabaza bakica urugi bagasanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Abari mu kigero cya nyakwigendera batuye muri aka gace bavuga ko kwiyahura kwe kwaba kwatewe no kuba nyuma yo gupfusha umugorewe yaraje gushaka undi ariko abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza abaho yifuza umugore.

Ntivunwa Bercard ati “Nta kindi kindi, Ruferedi yarapfakaye. Azanye undi mugore abana be baramwirukana. Wabonaga ko ari umuntu wabaga ushaka gukurikira abagore kuko yagendanaga ipfa. Urumva ko hari uburenganzira yari yarabujijwe”.

Mukashema Beatrice nawe ati “N’ubwo yari afite iyo myaka yari akomeye. Yengeraga abaturage ibitoki bakamuha amafaranga, ariko nyine akagira ikibazo cyo gushaka umugore. Nawe uriyizi uri umugabo, kwihangana k’umugabo ni ibintu bitoroshye. Yari yashatse undi mugore abana baramwirukana ku buryo yahuraga n’umugore akumva amushaka, akaba yagusumira abishaka nawe ukitaza nyine”.

Uko gushaka abagore bivugwa ko byakomeje kwiyongera akagera aho ku munsi w’ejo abipfa n’umuhungu we wamuhanuraga amubwira ko bitamukwiye ku myaka ye bikagera aho yamwandikiye ibaruwa ku mugoroba imwihanangiriza ndeste bamwe bagakeka ko yiyahuye nyuma yo kuyisoma.

Umuhungu we witwa Habanabakize Gerard ati “Ejo hari imyitwarire yari yagaragaje itari myiza, ari kumwe n’utwana dutoya atubwira amagambo nkayo asaba ko yamubera umugore, njyewe mubwira ko iyo myitwarire idahwitse ndanamwiyama cyane bikomeye , ariko kubera ko atumvaga neza namwandikiye ibaruwa musaba ko agomba guhindura imyitwarire”.

Habanabakize akomeza avuga ko icyatumye umugore wa kabiri uyu musaza yari yashatse bamwirukana mu rugo atari ukwanga ko ise agira umugore, ko ahubwo ari ingeso mbi z’uwo mugore bivugwa ko yagenzwaga n’imitungo.

Ati “Umugore yazanye babanye hafi umwaka, ariko biza kugaragara ko uwo mugore ari ibandi rishaka kumusahura imitungo, rimwe na rimwe rikamwiba amatungo riyajyana iwabo, imyaka akayisarura iri mu murima ahereza bene wabo bakayijyana, biba ngombwa rero ko umuryango wemeza ko agomba kugenda”.

Bivugwa ko uyu musaza yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye kwitaba imana aho yasezeraga ku bantu bakagira ngo ni urwenya, ari nabyo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ahera ho avuga ko iyo abamuri hafi baza gushingira kuri ibyo bimenyetso bakamwitaho bitari kugera ku kwiyahura.

Gitifu agira ati “Yiyahuje umugozi, ikiziriko. Twanasanze mo urwego mu cyumba cye yakoresheje amanika umugozi hejuru. Umusaza yari amaze iminsi abivuga abantu bakagira ngo ni blague avuga ko aziyahura cyangwa ko azajya mu Kivu,, utwo tumyenyetso tw’umuntu wihebye , abantu bagiye baduheraho bakamuba hafi bakamugira inama bakamwereka ko ubuzima ari bwiza kandi bugikomeza, abantu biyahura bagabanuka”.

Nyuma y’uko polisi ndeste n’urwego rw’ubugenzacyaha bahageze bagakora iperereza ry’ibanze, umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe mu gihe umuryango ukiri gutegura gushyingura.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eight =

Previous Post

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Next Post

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Related Posts

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by'umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.