Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Iki kigo cya Ndera kizatangira gutanga serivisi muri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2025, byumwihariko kikazajya gisuzuma imodoka zagenewe gutwara imizigo ndetse na moto zidakoresha amashanyarazi.
Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA kivuga ko iki kigo cya Ndera “kizajya cyakira ibinyabiziga byose” by’umwihariko “Imodoka zagenewe gutwara imizigo (Trucks) zikorera Toni 3,5 kuzamura, amapikipiki (moto) yose adakoresha amashanyarazi, muri gahunda yo gupima imyuka asohora.”
Gahunda yo gupimisha imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga, yatangiye ku mugagararo mu Rwanda tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.
Ubwo iyi gahunda yari yegereje, REMA yanatangaje ibiciro by’amafaranga azajya yishyurwa iyi serivisi yo gupima imyotsi ku binyabiziga.
Ipikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rumwe, izajya yishyurirwa 16 638 Frw, imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarenga umunani zishyurirwe 34 940 Frw.
Imodoka itwara abantu bava ku icyenda (9) kuzamura, izajya yishyurirwa 51 578 Frw, kimwe n’imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe na yo yishyurirwe 51 578 Frw, mu gihe ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bikazajya byishyurirwa 49 914 Frw.
Tariki 01 Ugushyingo 2025, bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo abo muri Guverinoma bitabiriye iyi gahunda, bajya gusuzumisha imodoka zabo ibijyanye n’imyuka zisohora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wari umwe muri aba bayobozi, yaboneyeho guhamagarira abafite ibinyabiziga kujya kubisuzumisha ingano y’imyotsi bisohora.
Yavuze ko nk’umuntu wakoreshe ‘contrôle technique’ isanzwe atarebwa n’iyi gahunda, ariko ko abari kwaka gahunda yo kujya kuyikoresha, bagomba no kwaka n’iy’iyi yo gusuzumisha imyotsi.
RADIOTV10










