Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango
Share on FacebookShare on Twitter

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu irimo n’inzu ye, yafunze imiryango nyuma y’ibitero by’inyeshyamba bimaze igihe bigabwa hafi yayo.

Iyi Pariki ibarizwamo inyamaswa zisurwa yabaye ifunze imiryango mu minsi y’impera z’icyumweru gishize, nyuma yuko inyeshyamba z’umutwe uzwi nka Mobondo zari zimaze igihe zigaba ibitero mu bice byegereye iyi pariki.

Uyu mutwe w’inyeshyamba wakunze kuba intandaro y’amakimbirane yakunze kuba hagati y’abo mu bwoko bwa Teke na Yaka kuva muri 2022.

Ifungwa ry’iyi Pariki isanzwe ari iya Joseph Kabila wayoboye DRC, ryakurikiye ibitero byagabwe ku wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025, aho uriya mutwe wagabye ibitero mu duce twa Kingunu na Kisia, muri Gurupoma ya Kingakati, aho utu duce twombi twegereye iyi pariki irimo n’inzu ya Joseph Kabila.

Inyeshyamba z’uyu mutwe zagabye ibyo bitero zitwaye imbunda n’imihoro, aho zabanje kugaba igitero kuri Polisi yo muri aka gace, cyahitanye abantu batanu barimo abapolisi, na Burugumesitiri wa Komini ya Maluku.

Ubwo iki gitero cyabaga, igisirikare cyaratabaye gikozanyaho n’izi nyeshyamba mu mirwano yaguye izibarirwa muri 60 z’uyu mutwe, zikaba zaratawe muri yombi, mu gihe izindi zigera ku icyenda zishwe, mu gihe abasirikare babiri na bo bakomeretse bikomeye.

Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko kuva muri weekend iriya Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele, iracyafunze, ariko ntiharatangazwa icyemezo niba izongera gufungura imiryango muri weekend itaha.

Pariki ya Joseph Kabila yafunze imiryango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + sixteen =

Previous Post

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Next Post

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Related Posts

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35...

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
25/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.