Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu irimo n’inzu ye, yafunze imiryango nyuma y’ibitero by’inyeshyamba bimaze igihe bigabwa hafi yayo.
Iyi Pariki ibarizwamo inyamaswa zisurwa yabaye ifunze imiryango mu minsi y’impera z’icyumweru gishize, nyuma yuko inyeshyamba z’umutwe uzwi nka Mobondo zari zimaze igihe zigaba ibitero mu bice byegereye iyi pariki.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wakunze kuba intandaro y’amakimbirane yakunze kuba hagati y’abo mu bwoko bwa Teke na Yaka kuva muri 2022.
Ifungwa ry’iyi Pariki isanzwe ari iya Joseph Kabila wayoboye DRC, ryakurikiye ibitero byagabwe ku wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025, aho uriya mutwe wagabye ibitero mu duce twa Kingunu na Kisia, muri Gurupoma ya Kingakati, aho utu duce twombi twegereye iyi pariki irimo n’inzu ya Joseph Kabila.
Inyeshyamba z’uyu mutwe zagabye ibyo bitero zitwaye imbunda n’imihoro, aho zabanje kugaba igitero kuri Polisi yo muri aka gace, cyahitanye abantu batanu barimo abapolisi, na Burugumesitiri wa Komini ya Maluku.
Ubwo iki gitero cyabaga, igisirikare cyaratabaye gikozanyaho n’izi nyeshyamba mu mirwano yaguye izibarirwa muri 60 z’uyu mutwe, zikaba zaratawe muri yombi, mu gihe izindi zigera ku icyenda zishwe, mu gihe abasirikare babiri na bo bakomeretse bikomeye.
Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko kuva muri weekend iriya Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele, iracyafunze, ariko ntiharatangazwa icyemezo niba izongera gufungura imiryango muri weekend itaha.

RADIOTV10









