Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura abafashamyumvire mu by’ubuhinzi ku bijyanye n’iteganyagihe, uhagarara kandi wari kugirira akamaro benshi.
Ni nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyari cyatanze amahugurwa ku bafashamyumvire batatu muri buri Karere kugira ngo bafashe abahinzi, ariko abadepite bakomeje kugaragaza ko uwo mubare ukiri muto.
Depite Niyorurema Jean René yagize ati “Umushinga wo gufasha abajyanama n’abafashamyumvire mu buhinzi kugira ngo bamenye gukoresha amakuru y’ubumenyi bw’ikirere wari mwiza, ariko warangiriye mu Mirenge itatu muri buri Karere. Ese hari gahunda yo guhugura n’indi Mirenge? Harabura iki?”
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko mu byiciro byahuguwe mbere basanze guhugura abafashamyumvire gusa bidahagije, ari yo mpamvu batangiye gukorana n’imishinga y’ubuhinzi kugira ngo bahugure n’ibindi byiciro bifite aho bihurira n’ubuhinzi.
Ati “Muri uyu mushinga, twigishaga abajyanama b’ubuhinzi gusa, ariko byageze aho basanga bafite ubumenyi buruta ubw’abatubuzi b’imbuto. Ibyo byatezaga imbogamizi, kuko umujyanama w’ubuhinzi yabwiraga umutubizi ko imbuto afite itaberanye n’akarere runaka bitewe n’ubumenyi yari afite. Ni yo mpamvu mu mishinga iri imbere, n’ibindi byiciro bitarahuguwe bizajya biteganywa kugira ngo bagendane.”
Mu mwaka wa 2023, ni bwo Meteo Rwanda yatangije gahunda yo guhugura abafashamyumvire mu buhinzi kugira ngo bamenye imihindagurikire y’ibihe. Gusa icyo gihe, bahuguye abafashamyumvire batatu gusa muri buri Karere kubera kubura amikoro yo guhugura benshi kugira ngo bakwire abahinzi bose mu Gihugu.
Kabengera Sylvestre, umwe mu bafashamyumvire mu bahinzi bo mu Karere ka Bugesera, avuga ko yagize amahirwe yo guhugurwa na Meteo Rwanda ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ariko ko bakiri bacye cyane ku buryo batagera ku bahinzi bose.
Ati “Icyo tunenga Meteo ni uko badahozaho. Twakagombye guhugurwa buri mwaka kuko ibihe bigenda bihindagurika. Twakagombye kugendana n’ibihe, kandi tugahugurwa turi benshi, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku bahinzi bose tukagirana ibiganiro. Kuvuga ngo mu mirenge 15 bahuguyemo abaturuka mu mirenge itatu gusa, ni nko kuvuga igitonyanga mu nyanja.”
Myasiro Anasthase, utuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu buhinzi bwabo batabona ubufasha bubafasha gusobanukirwa n’imihindagurikire y’ibihe. Avuga ko ibyo bishobora kubagiraho ingaruka zituma barumbya cyangwa imyaka yabo ikangirika bitewe n’imyuzure.
Ati “Ibyo gusobanukirwa n’imihindagurikire y’ibihe tubifata nko kubona uko igihe kigenze, ariko nta makuru tugira, nta byo tuba tuzi.”
Amakuru ku bumenyi bw’ikirere, ni kimwe mu bishobora gufasha abahinzi kubona umusaruro ufatika, kuko ari yo baheraho bamenya uko bagomba kwitwara muri uyu mwuga wabo ufatiye runini benshi mu Rwanda.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10









