Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa mu gihe nk’iki, kinasaba Abaturarwanda gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaturuka kuri iyo mvura kimwe n’ n’umuyaga mwinshi.
Byatangajwe na Meteo Rwanda yanagaragaje igipimo cy’imvura iteganyijwe hagati ya tariki 11 na 20 Ugushyingo 2025, aho iri hagati ya “milimetero 30-150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.”
Iki Kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba uretse uburasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Ngororero no mu kibaya cya Bugarama.
Nanone kandi iyi mvura iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru uretse amajyepfo y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi; ikaba inateganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Ni mu gihe Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu majyaruru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, mu kibaya cya Bugarama, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga ndetse ikaba inateganyijwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare.
Naho Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Umujyi wa Kigali n’iby’Akarere ka Bugesera, mu Mayaga, mu Karere ka Rwamagana, henshi mu Turere twa Kayonza na Ngoma no mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo. Ni mu gihe ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.
Ku bijyanye n’umuyaga, Meto Rwanda ivuga ko uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga ku ikarita y’umuyaga) uteganyijwe mu Karere ka Rubavu, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Kayonza, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi na Rutsiro, amajyepfo y’Uturere twa Huye, Muhanga na Nyamasheke, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Nyabihu na Nyanza, uburengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Ruhango ndetse n’uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Musanze.
Naho ibice byinshi by’Uturere twa Nyagatare na Gakenke, ibice byo hagati byo mu Karere ka Ngoma, amajyaruguru y’Uturere twa Rwamagana, Gicumbi, Muhanga na Ruhango, amajyepfo y’Uturere twa Gatsibo, Musanze na Burera, ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Akarere ka Rulindo, ibice byo hagati n’amajyepfo by’Akarere ka Kamonyi, uburasirazuba bw’Akarere ka Gisagara, amajyaruguru n’uburasirazuba by’Akarere ka Ngororero no mu majyepfo n’uburasirazuba by’Akarere ka Nyabihu, hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.
Naho Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.
Mu itangazo rigaragaza ingano y’imvura, ubushyuje n’umuyaga biteganyijwe muri iki gihe, Meteo Rwanda yaboneyeho gutanga ubujyanama.
Iti “Kubera imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa ndetse n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaturuka kuri iyo mvura n’umuyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano.”
RADIOTV10










