Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha
Share on FacebookShare on Twitter

Abajenerali babiri mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo kurandura M23, batawe muri yombi, nyuma y’ifungwa rya Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC umaze amezi ane afunzwe.

Maj John Tshibangu yafunzwe we na Michel Shora Mabondani, biravugwa ko baterewe muri yombi ku cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozo bwa FARDC, i Kinshasa ku kigo cya gisirikare cya Kololo.

Ikinyamakuru Shynx dukesha aya makuru, kiravuga ko aba basirikare batawe muri yombi nyuma yuko bahamagajwejo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri DRC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, aho bitabye babwirwa ko ari ku mpamvu z’akazi, hakaza guhita hatangwa itegeko ryo guhita batabwa muri yombi.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba basirikare bashyizwe mu modoka yo mu bwiko bwa Jeep Land Cruiser yari irindiwe umutekano n’abasirikare bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu, bikaba bivugwa ko bahise boherezwa muri kasho imwe y’urwego rushinzwe iperereza ry’ibyaha by’ikoranabuhanga.

General John Tshibangu, wakunze kwigaragaza nk’umusirikare w’umunyabigango, ndetse we akaba yarivugiraga ubwe ko ari we wabasha guhangamura umutwe wa M23, bivugwa ko akurikiranyweho ibifitanye isano n’iyicwa ry’Umushinwa watekewe umutwe akaribwa miliyoni 5 USD mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Lualaba.

Uyu musirikare kandi yari yahaswe ibibazo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Ugushyingo 2025, akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025.

Ni mu gihe Michel Shora Mabondani uyobora rejiyo ya 13 mu Ntara ya Equateur na we yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere na we mu buryo bumwe na General John Tshibangu, nyuma yuko na we yari yahaswe ibibazo.

Ifungwa ry’aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abajenerali, ribaye mu gihe hakomeje kuvugwa ifungwa rya bamwe mu basirikare bo hejuru muri Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru wa FARDC, watawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka.

Icyo gihe Christian Tshiwewe yatawe muri yombi hamwe n’abandi Bajenerali barimo Lieutenant-Général Jean-Claude Yav wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida, aho bavugwagaho gucura umugambi wo kugirira nabi Perezida Felix Tshisekedi.

General John Tshibangu ubwo yari kumwe na Perezida Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + four =

Previous Post

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

Next Post

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri
IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

14/01/2026
Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.