Abapadiri n’Ababikira ba Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye mu biganiro biri kubera i Kigali, bigamije kwimakaza amahoro n’ubwumvikane muri ibi Bihugu.
Ni ibiganiro byatangiye uri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda (Commission Épiscopale Justice et Paix Rwanda), ibinyujije mu mushinga wayo “Amani Kwetu”.
Ibi biganiro by’iminsi ibiri biri kubera muri Centre Misssionaire Lavigerie i Kigali, bigamije kwimakaza amahoro n’ubwumvikane mu baturage bo mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi biganiro byahuje abapadiri, ababikira hamwe n’abalayiki bakorera ubutumwa muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, baturutse mu bihugu bitatu bihana imipaka aribyo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.
Mu Rwanda, abitabiriye baturutse muri Diyosezi ya Cyangugu na Nyundo, mu gihe abaturutse muri Congo bavuye muri Bukavu na Goma, naho abo mu Burundi baturutse i Bujumbura na Ngozi – izi zose zikaba ari diyosezi zifitanye imipaka n’u Rwanda.
Padiri Niragire Valens, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yashimangiye ko uyu mushinga ari igikorwa gikomeye cyo kwimakaza amahoro n’ubufatanye mu bakirisitu n’abatuye muri aka karere.
Ati “Ibiganiro nk’ibi bigamije gutsimbakaza amahoro nk’uko umushinga ubivuga, Amani Kwetu, ni ukuvuga Amahoro Iwacu. Twumva ko abihayimana n’abasaseridoti bakorera ubutumwa mu bice bitandukanye bafite uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye. Ni yo mpamvu tubashyize ku isonga muri uru rugendo rwo kuba ibiraro by’amahoro aho kuba inkuta zitanya abantu.”
Padiri Niragire Valens Yongeyeho ko uyu mushinga ufitanye isano n’umurongo mugari w’Abepiskopi Gatolika mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gushimangira amahoro n’ubumwe mu baturage, by’umwihariko mu baturiye imipaka.
Ati “Akarere k’Ibiyaga Bigari kagizwe n’amoko atandukanye, ariko dufite umuryango umwe: umuryango w’Imana. Tugomba gufasha abakirisitu kumva ko bahamagariwe kuba intumwa z’amahoro, guharanira gusenyera umugozi umwe no kurwanya amagambo n’ibikorwa byose bitanya abantu.”
Uyu mushinga “Amani Kwetu” uzibanda ku bikorwa byo guhuza abayobozi b’amadini, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo bafatanye guhangana n’amagambo y’urwango no kwimakaza ibiganiro byubaka n’ubwumvikane mu baturage.
Mu bikorwa byawo harimo amahugurwa ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya urwango, ndetse n’ibiganiro bigamije kwimakaza amahoro ku mbuga nkoranyambaga.
Ivomo: Kinyamateka
RADIOTV10









