Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa wari umaze iminsi 20 afunzwe muri gereza, yarekuwe by’agateganyo, ashimira abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha, anasezeranya ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025 Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rufashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa.

Mu masaaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Mbere, Nicolas Sarkozy yatashye iwe, ari mu modoka y’umukara arindiwe umutekano na moto ebyiri.

Mu butumwa yatanze nyuma yo kurekurwa, Nicolas Sarkozy yashimiye abantu bose bamweretse ko bari kumwe na we muri ibi bihe by’ibibazo arimo.

Yagize ati “Mu gihe ndekuwe nsanze umuryango wanjye ndashaka kumenyesha abantu bose banyandikiye, abanshyigikiye, abanyunganiye; ko mbizirikana. Ubutumwa bwanyu bwinshi bwankoze ku mutima kandi bumpa imbaraga zo guhangana n’iki kibazo.”

Uyu munyapolitiki wayoboye u Bufaransa wanabaye uwa mbere wabaye Perezida wa kiriya Gihugu ufunzwe, yakomeje avuga ko uku kurekurwa kwe, ari iyubahirizwa ry’amategeko ryashyizwe mu bikorwa.

Ati “Ubu ngiye kwitegura urubanza rw’ubujurire. Imbaraga zanjye ubu nzerekeje mu kuzagaragaza ko ndi umwere. Ukuri kuzatsinda. Iri ni isomo ubuzima butwigisha. Iherezo ry’amateka rizandikwa.”

Nicolas Sarkozy utegereje icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza rw’i Paris, icyemezo kimufungura by’agateganyo kimuteheka ko atemerewe guhura n’abantu 17 bakorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo bifitanye isano n’amafaranga yakiriye nk’inkunga yamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2007 yahawe na Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + two =

Previous Post

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

Next Post

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Related Posts

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

IZIHERUKA

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo
IBYAMAMARE

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.