Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, rwanagaragaje impamvu rwashingiyeho, zisobanura imikorere y’icyaha.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije ku ifungwa ry’agateganyo uyu mwarimu witwa Docteur Theophile Mugirwa.
Docteur Theophile Mugirwa, aregwa icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, ndetse n’icyaha cyo kwakira indonke, aho Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, agakurikiranwa afunze, kubera impamvu zikomeye zituma bukeka ko yakoze biriya byaha.
Ni mu gihe uregwa we, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, ahubwo agasaba Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusesengura rwahereye ku cyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Urukiko rusanga kiriya cyaha ubushinjacyaha impamvu zikomeye buvuga ari eshatu arizo ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, raporo y’umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza n’imvugo z’umutangabuhamya.
Urukiko ruvuga ko izo atari impamvu zikomeye zituma akekwaho kiriya cyaha kuko ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi ayandikiye Nshutiragoma Thomas na Ndagijimana Theodore ibasaba guhagarika gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntaho ivuga Docteur Theophile Mugirwa.
Urukiko kandi ruvuga ko ubuhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya muri RIB yavuze ko yiboneye n’amaso ye Nshutiragoma Thomas azanye imashini atangira kuzicukuza amabuye y’agaciro nta ruhushya, ariko ntaho avuga ko yabonye Docteur Theophile Mugirwa.
Raporo y’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi ivuga ko rwiyemezamirimo Docteur Theophile Mugirwa wari uhagarariye kompanyi ya ALMAHA yagiye kwerekana mu murenge wa Cyabakamyi Nshutiraguma Thomas ngo bamwemerere gucukura amabuye y’agaciro mu izina rya kompanyi ya ALMAHA, aho Nshutiraguma Thomas yari mu nzira zigirana amasezerano na ALMAHA.
Muri iyo raporo ntahavugwa ko babonye Docteur Theophile Mugirwa acukura amabuye y’agaciro, kandi muri iyo raporo ntahagaragara ingano y’amabuye y’agaciro bavuga ko Docteur Theophile Mugirwa yaba yaracukuye bityo nta mpamvu zihari zatuma akekwaho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Icyaha cyo kwakira indonke urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki icyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko Docteur Theophile Mugirwa yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni n’igice yahawe na Nshutiraguma Thomas kugira ngo amuhuze n’ubuyobozi abashe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari imitungo atunze irimo inzu n’ibibanza bitandukanye n’imodoka atabasha kugaragaza aho yavuye.
Docteur Theophile Mugirwa we avuga ko iyo mitungo atunze yayikuye mu kazi yakoze harimo no kuba umwarimu wa Kaminuza kandi yagiye yaka n’inguzanyo zitandukanye.
Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kuko mu rukiko yiyemereye ko yakiriya amafaranga miliyoni imwe n’igice ayahawe na Nshutiraguma Thomas, kuko yamukoreye inyigo kugira ngo abe yabona ibyangombwa bimwemerera gucukura amabuye y’agaciro.
Urukiko rwabajije Docteur Theophile Mugirwa niba hari amasezerano yanditse afite avuga ko ntayo bakoranye ahubwo ari ku cyizere gusa, urukiko rukavuga ko nta kimenyetso Docteur Theophile Mugirwa yabashije kugaragaza.
Urukiko rukavuga ko ibibanza, inzu, imodoka bya Docteur Theophile Mugirwa uretse kuvuga ko yabikoreye gusa ariko atagaragaza ibimenyetso ari ukubivuga ku magambo gusa.
Abunganira Docteur Theophile Mugirwa bavuga ko ubushinjacyaha butakoze igenagaciro ry’iyo mitungo byibura ngo babihuze n’ibyo yagakwiye kuba atunze ibyo urukiko rukavuga ko atari impamvu yagakwiye kuba isuzumirwa muri rubanza, ahubwo bizasuzumwa mu rubanza mu mizi.
Urukiko rukavuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyaha cyo kwakira indonke gifite uburemere, no ku gihugu bityo hashingiwe kuri izo mpamvu zikomeye urukiko rugasanga Docteur Theophile Mugirwa akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Docteur Theophile Mugirwa akurikiranwaho icyaha. Urukiko rwemeje ko Docteur Theophile Mugirwa akurikiranwa afunzwe mu igororero, kandi rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko rukibutsa ko iki cyemezo yakijuririra mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Docteur Theophile Mugirwa yatangiye gushakishwa cyane mu kwezi kwa gatanu bifitanye isano n’abantu 9 bakekwagaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe ntiyahise aboneka kuko yari mu Gihugu cya Canada.
Muri ibi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Nyanza, Docteur Theophile Mugirwa aje akurikira Rtd Major Rugamba, Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi na bo bakurikiranweho ibi byaha, ndetse n’abandi bantu 11 ubu bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 na bo bakurikiranyweho ibyo byaha.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10









