Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in MU RWANDA
0
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite ibibazo birimo ibya tekiniki bituma zikora impanuka za hato na hato, ndetse ko ku bufatanye n’izindi Nzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, n’Urwego RURA, bari gukurikirana iby’ibi bibazo.

Ni nyuma yuko bamwe mu baguze moto n’iyi sosiyete ya Spiro, bagaragaje impungenge ko zitujuje ubuziranenge, kuko abazitwara bakomeje guhura n’impanuka bitewe no kuba zitagira feri.

Umwe mu bamotari bakoresha moto z’iyi sosiyete, yagize ati “Amapine yayo aranyererera, ufata feri ukanyerera, bisaba kuba ugenda nta feri. Wakora ku kinyabiziga gute nta feri, waba uri kugenda ikinyabiziga kiri imbere, wafata feri bikanga, ukagonga ikinyabiziga kiri imbere.”

Nanone kandi hari Abamotari bagaragazaga ibibazo bahura na byo mu guhindura Bateri z’izi moto, aho bavugaga ko bacibwa amafaranaga menshi ndetse bakanasiragizwa.

Nyuma y’ibi bibazo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko yakiriye ibibazo by’aba bakiliya b’iyi sosieye ya Spiro, “kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”

Spiro yari yisobanuye

Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Spiro, iyi Sosieye y’Ubucuruzi yari yavuze ku bijyanye n’uko abalikiya babona Bateri, aho yari yavuze ko yashyizeho ahantu harenga 600 mu Gihugu ho guhindurira batari.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze tariki 08 Ugushyingo, Spiro yari yagize iti “Kugeza ubu, Spiro ikorera ku masite asaga 650 yo guhindura amabateri hirya no hino mu Rwanda. 50% zikaba zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Ibi bituma abamotari babasha gusimbuza bateri zabo mu gihe gito.”

Muri iryo tangazo, Spiro yari yakomeje igira iti “Nubwo ibibazo bya tekini  bishoboka kuvuka, bateri zifite inenge zihita zisimbuzwa kandi ivugururwa ryaryo rikomeje kuba, ryatumye ubwikorezi bwiyongera.”

Iyi sosiyete itari yagize icyo itangaza kuri biriya bibazo byo kuba moto zayo zitagira feri, muri ririya tangazo, yavugaga ko izakomeza kumva abakiliya bayo no gusubiza ibibazo ku mikorere yabo.

Yari yagize iti “Itsinda ryacu ryita ku Bakiliya rikorera mu Gihugu hose, kandi ryiteguye kwakira kwita ku bibazo by’abamotari. Byongeye kandi, turi gutangiza gahunda yiswe ‘Rider Engagement Forum’ igamije gushimangira ibiganiro hagati y’abamotari, ubuyobozi, n’inzego za Leta dukorana bityo buri jwi ryumvikane kandi rihabwe agaciro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Next Post

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.