Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira mu gisirikare cy’iki Gihugu, abantu batandatu bapfiriye mu mvururu zabaye, abandi benshi barakomereka biturutse ku mubyigano w’abantu benshi.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo muvundo watangiye mbere y’uko igikorwa gitangira ku mugaragaro, ubwo abantu benshi barwaniraga kwinjira icyarimwe, ibyateje umutekano muke.
Uwo mubyigano w’abantu benshi watumye bamwe bahasiga ubuzima, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri izo mvururu. Kuri ubu, bamwe muri bo bari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya 37 biherereye i Accra, mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Ubuyobozi bw’igisirikare bwahise bufata ingamba zo kongera ingufu mu gukaza umutekano, mu gihe igikorwa cyo gushaka abinjira mu gisirikare gikomeje.
Izi mvururu zibaye mu gihe urubyiruko rwa Ghana rukomeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri kiri hafi ya 13%, bituma ibihumbi by’abasore n’inkumi bashaka amahirwe yo kubona akazi mu nzego z’umutekano.
Igihe ntarengwa cyo gutanga ubusabe bwo kwiyandikisha kwinjira mu gisirikare cyari cyarongerewe icyumweru, bituma abiyandikishije barushaho kuba benshi kurusha uko byari biteganyijwe.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Igisirikare cya Ghana (GAF) cyatangaje ko cyifatanyije n’imiryango y’abapfushije ababo, kandi cyijeje ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye izo mvururu ndetse hashakwe uburyo bwo kwirinda ko byongera kuba.
Ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Ghana, aho kubona akazi mu gisirikare bifatwa nk’amahirwe yizewe yo kugira ubuzima burambye.
RADIOTV10











