Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y’ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje ko agiye kuhubaka inzu ijana zo guturamo (appartements) zamaze no kubona abakiliya zose.
Eugene Nyagahene usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ubucuruzi ya Tele 10 Group ibarizwamo na RADIOTV10, yatangaje uyu mushinga mu biganiro byatangiwe mu mwiherero wahurije hamwe abashoramari mu byo kwakira abantu mu Karere ka Karongi.
Muri aka Karere, ni na ho habarizwa ‘Cleo Lake Kivu Hotel’ iteretse ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, iri mu za mbere nziza mu Rwanda izwiho gutanga serivisi zo ku rwego ruhanitse.
Muri uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo Eugene Nyagahene, nyiri iyi Hoteli, yamaze impungenge abashoramari bo muri aka Karere ku kijyanye n’abakiliya, ashimangira ko abakiliya bahari ku bwinshi.
Yatanze urugero ku mushinga afite wo kubaka appartements ijana (100) muri aka Karere, avuga ko zamaze kubona abakiliya na mbere yuko azubaka.
Yagize ati “Natangiye nubaka Cleo Lake Kivu Hotel ndaryoherwa. Iruhande rwayo ngiye kuhubaka appartements 100 kandi abakozi b’umushinga wo gutunganya gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu barazifashe zose na mbere yuko nzubaka. Ikindi ndimo gutunganya amashyuza, natangiye gukora inzira ziganayo.”
Mu gutangiza uyu mwiherero w’iminsi ibiri, Urimubenshi Aimable, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Bwishyura, na we yagaragaje ko ishoramari ryo muri aka Karere, riri kugenda neza, kubera kubona abakiliya ku bwinshi.
Yavuze ko aka Karere ka Karongi, kari mu hantu heza mu Rwanda ho gushora imari kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bihabarizwa, ndetse n’ibikorwa remezo byorohereza abahasura, bikaba bimeze neza.
Yagize ati “Kubera ko umuhanda Muhanga-Karongi wakozwe uyu munsi za modoka ngufi zabaga mu Mujyi wa Kigali gusa ubu ziri kuza mu karere kacu, twatangiye kubona abantu benshi baza kuharara.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwanibukije abashoramari andi mahirwe yo gushoramo imari muri aka Karere, nk’uko byatangajwe na
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste.
Yagize ati “Ahandi hari amahirwe ni mu buhinzi. Akarere kacu kari guha imbaraga igihingwa cy’ibirayi no kuvugurura urutoki. Imisozi yacu na yo ni myiza yakorerwaho ubukeragendo.”
Uyu Muyobozi kandi yanizeje abashoramari ko Ubuyobozi bw’Akarere bugomba kubatega amatwi, bityo n’ibibazo bikibangamira ishoramari, bikaba byabonerwa umuti, nk’umuhanda uhuza Kivu Belt n’Inkombe z’Ikiyaka cya Kivu, ku buryo iki kibazo kigomba gushakirwa igisubizo.





RADIOTV10








