Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yateguje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe byo mu Turere twa Nyarugenge, Nyamasheke na Bugesera, rizabaho mu cyumweru gitaha.
Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri ibi bice, ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG).
Iri tangazo, rivuga ko Ubuyobozi bwa REG “buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kubera imirimo yo gusana imiyoboro y’amashanyarazi ya Ntendezi na Kanazi; hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi kuwa Kabiri, Tariki ya 18 Ugushyingo 2025 mu buryo bukurikira:”
Iri bura ry’amashanyarazi, ririmo irizaba kuva saa tanu za mu gitondo (11h00) kugeza saa munani z’amanywa (14h00), aho amashanyarazi azabura ku muyoboro wa Ntendezi ucanira Imirenge ya Kagano, Bushekeri, Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.
Nanone kandi kuva saa sita z’amanywa (12h00) kugeza saa munani z’amanywa (14h00) amashanyarazi azabura ku muyoboro wa Kanazi ucanira Umurenge wa Ntarama, igice cy’Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera n’ibice by’lmirenge ya Nyamirambo na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Ubuyobozi bwa REG bugira buti “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru. Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo izaba irimo gukorwa.”
Ibura ry’umuriro w’Amashanyarazi rimaze igihe ryumvikana mu bice binyuranye mu Rwanda, ririmo iryabaye ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025 ryagaragaye mu bice hafi ya byose by’Igihugu.
REG yavuze ko iri bura ryatewe n’ikibazo cyabaye ku muyoboro uhuza u Rwanda n’Ibindi Bihugu byo mu karere ruherereyemo.
Iyi Sosiyete kandi itangaza ko hari ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rishobora kubaho ku bw’impanuka nka ririya, kimwe n’iriba ryateguwe nka ririya rizaba mu cyumweru gitaha rifitanye isano no gusana umuyoboro, kandi ko iyo rizabaho, inateguza abashobora kuzagirwaho ingaruka na ryo.
RADIOTV10








