Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage benshi ndetse karimo n’inkambi irimo Abanyamulenge batwikiwe inzu zabo, biravugwa ko FARDC ifatanyije n’impande ziyifasha zirimo Ingabo z’u Burundi, bari gutegura igitero simusiga cyo kwibasira Abanyamulenge.
Iby’iki gitero byatangajwe n’Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru za DRC, ukunze kuvugira Abanyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge.
Mu butumwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Me Moise Nyarugabo, yavuze ko ibi bitero bya Drones by’uruhande rw’ubutegetsi bwa DRC, byagabwe ahagana saa munani z’igicuku.
Yagize ati “Ni saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 15/11/2025, drones za Tshisekedi zarahe agace ka Mikenke, agace gatuwe n’abaturage ndetse n’ahari inkambi icumbikiwemo Abanyamulenge bakuwe mu byabo bahunze nyuma yo gutwikirwa ibice bari batuyemo.”
Me Moise Nyarugabo yavuze ko nubwo hataramenyekana umubare w’abatakarije ubuzima muri ibi bitero, ariko hari abaturage b’abasivile b’inzirakarengane bahapfiriye.
Yavuze kandi amakuru yizewe yemeza ko ibi “bibanjirije ibitero simusiga by’Igisirikare cy’u Burundi, FARDC, Wazalendo, na FDLR bizaruturuka muri Point zéro, Mikalati, Kigazura, Marunde, Kipupu, Rugezi na Mukoko bazabanza guhurira muri Minembwe na Mikenke kugira ngo bazagabe igitero simusiga.”
Nyarugabo yavuze ko hari n’abajenerali babiri bari muri biriya bice barimo uwa FARDC ndetse n’uwo mu gisirikare cy’u Burundi, barimo gutegura iby’ibi bitero.
Avuga ko umugambi uri gutegurwa, ari uwo kurimbura abanyekongo b’Abanyamulenge, bityo ko hakwiye kugira igikorwa kiburizwemo, kandi aba banyekongo babone amahoro babuze igihe kinini.
RADIOTV10











